Mu gahinda, akababaro n'amarira, Cristiano yashyize benshi mu rujijo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko ikipe y'igihugu cye cya Portugal isezerewe mu gikombe cy'Isi, Cristiano Ronaldo mu nyandiko ndende mu mvugo yumvikanamo akababaro n'agahinda yavuze akari ku mutima we ariko benshi bibaza niba yarimo asezera mu ikipe y'igihugu cyangwa niba azakomeza gukinira.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo Portugal yasezerewe na Maroc muri 1/4 iyitsinze 1-0 ntiyabasha kugera muri 1/2.

Isi yose yari ihanze amaso icyo kapiteni wa yo, kizigenza washyizeho uduhigo ku Isi agakuraho utundi, Cristiano Ronaldo w'imyaka 37 ari butangaze, aho benshi bakekaga ko ashobora no kuza gusezerera mu ikipe y'igihugu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Cristiano Ronaldo yagaragaje agahinda afite ku mutima ko intego ze nyamukuru zo gutwara igikombe cy'Isi na Portugal atazigezeho, gusa na none ntabwo yigeze asezera.

Ati "Kwegukana igikombe cy'Isi ndi kumwe na Portugal zari zo nzozi zanjye nyamukuru. Mu by'ukuri negukanye ibikombe bitandukanye ku rwego mpuzamahanga mu makipe atandukanye arimo na Portugal, ariko gushyira izina ry'igihugu cyanjye ku gasongero ka ruhago, ni zo nzozi nyamukuru zanjye."

Yakomeje avuga ko yarwanye bishoboka, atanga ibyo afite byose ku bw'igihugu cye ariko bikaba bisa n'aho byanze.

Ati:"Narabirwaniye. Narwanye bikomeye ku bw'izi nzozi. Kugaragara mu bikombe by'Isi 5 nkanatsinda ibitego mu myaka isaga 16 ndi kumwe n'abakinnyi bakomeye batandukanye ndetse n'abafana bacu. Natanze byose. Byose tubirekera ikibuga. Sinigeze mpisha isura yanjye mu kurwana nta nubwo nigeze ncika intege ku nzozi zanjye."

Ronaldo yavuze ko ababajwe n'uko inzozi ze zishyizweho akadomo atabigezeho.

Ati "Mu buryo bubabaje, ejo izo nzozi zose zageze ku iherezo. Ndashaka ko mwese mumenya ko byinshi byaravuzwe, byaranditswe, byinshi byarakwirakwijwe, gusa intego yanjye kuri Portugal ntabwo yigeze ihinduka muri aka kanya. Nahoze ndi umuntu urwana ku ntego za bose kandi ntabwo nzigera ntera umugongo bagenzi banjye n'igihugu cyanjye."

Yasoje agira ati "nta byinshi byo kuvuga aka kanya. Urakoze Portugal, urakoze Qatar, inzozi zari nziza mu gihe zari zigikomeje... ubu ndizera ko ikirere ni cyo kigiye kuba umujyanama mwiza hanyuma tureke buri umwe yifatire umwanzuro."

Cyari igikombe cy'Isi cya 5 Cristiano Ronaldo akinnye aho yahereye ku cya 2006.

Uyu mugabo bidashikanywaho ko ari mu minsi ye ya nyuma muri Portugal cyane ko amagambo ye yasaga n'usezera nubwo ateruye, yayikiniye imikino 196 ayitsindira ibitego 118.

Cristiano Ronaldo mu marira menshi yaciye amarenga ko inzozi yari afite kuzigeraho byanze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-gahinda-akababaro-n-amarira-cristiano-yashyize-benshi-mu-rujijo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)