Umukino wa Rayon Sports na Etincelles wimuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino w'umunsi wa 13 wagombaga guhuza Rayon Sports na Etincelles wimuwe aho washyizwe ku Cyumweru.

Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 10 Ukuboza ariko ukaba wimuriwe tariki 11 Ukuboza.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rikaba ryandikiye aya makipe riyamenyesha ko uyu mukino wimuwe.

Uyu mukino ukaba wagombaga kuzaba saa 17h30' kuri Stade Umuganda i Rubavu ni mu gihe washyizwe ku Cyumweru saa 18h00' n'ubundi kuri Stade Umuganda.

Ni rwego rwo korohereza Rayon Sports ifite umukino w'ikirarane na Gorilla uri bube uyu munsi saa 18h00' kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Gahunda y'umunsi wa 13

Tariki ya 10 Ukuboza 2022

Kiyovu Sports vs Police FC
Marines FC vsGorilla FC

Tariki ya 11 Ukuboza

AS Kigali vs Espoir F
Mukura vs Bugesera FC
Musanze FC vs Gasogi United
Rutsiro FC vs APR FC
Sunrise FC vs Rwamagana City



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wa-rayon-sports-na-etincelles-wimuwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)