Ibyo M23 itangaje bishobora gutuma Gusubira Inyuma byitwa 'Agakino' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wungiriye wa M23 mu bya Politiki , Munyarugero yabwiye Bwiza Tv ko ku bijyanye n'abavuga ko M23 kuba yemeye gusubira inyuma byaba ari ugutererana abaturage yavugaga ko irimo kurwanira umutekano wabo, avuga ko bagomba gutuza kuko Itazabatererana na gato.

Akomeza avuga ko kuba M23 yaremeye gusubira inyuma bitavuze ko bazatererana abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda ko bazakomeza kubarandira umutekano cyane cyane ko icyo gihe kizagenwa n'umutwe w'Ingabo za EAC ndetse hakubahirizwa n'ibyo uyu mutwe wasabye inzego zitandukanye zirebwa n'iki kibazo.

Umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye 'guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma' bigendanye n'ibyasabye n'inama y'i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n'ibice by'iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y'umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'iyo ntara.

Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w'uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.

M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y'ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk'ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.

Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba 'inama n'ingabo z'akarere' hamwe n'itsinda ry'ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n'ibihugu by'akarere ngo 'tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa'.

Imyanzuro y'inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y'iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.
Kuri iyi myanzuro, umuvugizi ngurije wa wa M23 ,Munyarugero Canisius, mu kiganiro cyihariye na UKWEZI, yavuze ko badafite aho basubira inyuma berekeza.

Mu itangazo ryayo ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa 'mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi' z'aya makimbirane muri DR Congo.

Iri tangazo risohotse nyuma y'umuhate w'abakuru b'ibihugu by'akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.

Kuwa mbere, Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame akamusaba 'guhagarika ubufasha bw'u Rwanda kuri M23'.

U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye UKWEZI ko "nta n'urushinge" uhabwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Imirwano hagati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z'uyu mwaka, nk'uko ONU ibivuga.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Ibyo-M23-itangaje-bishobora-gutuma-Gusubira-Inyuma-byitwa-Agakino

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)