Ubutumwa Luvumbu yageneye abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kuyisinyira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka muri DR Congo, Heritier Luvumbu yamaze gusinya amasezerano y'amezi 6 yageze muri iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.

Luvumbu yasinye nyuma y'uko asesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukuboza 2022, ahagana saa 18h34'.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022 nibwo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'amezi 6.

Yasabye abakubzi b'iyi kipe kuza kubashyigikira ko na bo baza bahari gushyira Rayon Sports ku rwego rwiza.

Ati "Ubutumwa ku bafana, ndabizi ntabwo bareka ikipe yonyine, abaafana bose turabakeneye, abakinnyi banyu barahari ku bwanyu, turashaka gushyira ikipe ku rwego rwo hejuru rero dukeneye abafana bose."

Luvumbu w'imyaka 29 aheruka muri Rayon Sports muri Gicurasi 2021 muri shampiyona yakinwe mu matsinda, akaba ari nabwo yigaruriye imitima y'abakunzi b'iyi kipe akaba nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

Luvumbu yasinyiye Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-luvumbu-yageneye-abakunzi-ba-rayon-sports-nyuma-yo-kuyisinyira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)