U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere cya Africa cyahawe inkunga ya miliyoni $319 y'urwego rushya rwa FMI #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkunga izatangwa biciye mu rwego rushya rwa FMI rwitwa Resilience and Sustainability Facility (RSF) yasabwe n'u Rwanda, nk'uko byatangajwe na FMI, ni iya mbere RSF ihaye igihugu cya Africa.

FMI ivuga ko nyuma y'uwo mwanzuro Mr. Bo Li wungirije umukuru wayo yatangaje ko u Rwanda ruhawe iyo nkunga mu 'gushima umuhate w'icyo gihugu mu kurwanya ihindagurika ry'ikirere'.

Ibihugu bikennye byakomeje kunenga ibikize kudatanga inkunga byiyemeje mu kurwanya ihindagurika ry'ikirere ryugarije umubumbe w'isi.

FMI ivuga ko izagenzura imikoreshereze y'iyo nkunga yemerewe u Rwanda biciye muri RSF, urwego rwashinzwe muri uyu mwaka.

FMI ivuga kandi ko iyo nkunga izafasha leta kunoza imishinga igamije kurengera ibidukikije no guteza imbere ibikorwa by'inyungu bikomoka ku mishinga yo kurengera ibidukikije, muri iki gihe ivuga ko u Rwanda rwugarijwe n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro no guhungabana kw'ifaranga ryarwo imbere y'idorari.

Politiki y'u Rwanda mu kurengera ibidukikije yagiye ishimwa ku rwego mpuzamahanga. Mu 2008 leta yemeje itegeko ribuza ikoreshwa ry'amashashi mu gihugu, kimwe mu byangiza urusobe rw'ibidukikije, nyuma inashyira imbaraga mu kurengera ibishanga mu gihugu.

Ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo kurengera ibidukikije ariko rinengwa na bamwe gukorwa mu buryo bubangamira abaturage hamwe na hamwe, nk'ibikorwa byo kwimura abatuye batuye 'mu manegeka' hamwe bivugwa ko byakoranywe urugomo ahandi mu nyungu z'abashoramari.

Muri iki gihe, isi yugarijwe n'ingaruka zikomeye zo gushyuha kw'isi kubera ibikorwa bya muntu byo kohereza imyuka ihumanya ikirere.

Ibihugu bikize nibyo byohereza ikigero kinini cy'imyuka ihumanya ariko ingaruka zikomeye, nk'amapfa akabije n'ihinduka ry'ibihe by'imvura, zibasiye ibihugu bikennye.

Inzobere ziburira ko ibintu bishobora kumera nabi mu gihe nta gikozwe, naho leta z'ibihugu bikennye ziri ku gitutu cyo guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rubaye-Igihugu-cya-mbere-cya-Africa-cyahawe-inkunga-ya-miliyoni-319-y-urwego-rushya-rwa-FMI

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)