Reba impamvu itangaje ituma bamwe bemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina bivura ibishishi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iby'uko ibishishi bishobora gukizwa no gukora imibonano mpuzabitsina ni ibintu abantu bose bajyaho impaka.

Ni nka rwa rwenya ruti 'Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana'.

Rero muri iyi nkuru turibuze kurebera hamwe niba koko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y'ibishishi.

Isano hagati y'indwara y'ibishishi n'ubuzima bw'imyororokere.

Bimwe mu bitera indwara y'ibishishi ni ukwiyongera kw'imisemburo y'imyororokere (Estrogen na Testosterone). Iyi misemburo itangira gukorwa ku bwinshi mu gihe cy'ubugimbi n'ubwangavu. Iyi ni nayo mpamvu iyi ndwara ikunze kwibasira cyane ingimbi n'abangavu.

Abavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi babihera he?

Ubushakashatsi bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina myiza (Ni ukuvuga ubyemerewe kandi nta ngaruka bizakugiraho) bigira ingaruka nziza ku buzima bw'umuntu. Muri zo harimo no kugabanya stress. Nkuko kandi twabibonye mu nkuru yacu ku ndwara y'ibishishi, stress zongera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara.

Rero hari abitwaza iyi ngingo maze bakemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y'ibishishi. Nibyo imibonano mpuzabitsina ishobora kugabanya stress ariko iyo abayikora batashakanye akenshi niyo iba imbarutso y'ukwiyongera kwa stress ahubwo naya ndwara washakaga kuvura ikiyongera.

Hari abantu kandi batekerezako gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya imisemburo mu mubiri w'umuntu maze icyateraga ibishishi kikavaho. Niba nawe utekereza muri ubwo buryo reka ngukurire inzira ku murima. Imisemburo tuvuga ntabwo ari amasohoro ngo ibe yasohoka mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina. Ubundi abantu bose baba abakora imibonano mpuzabitsina cyane cyangwa se abatayikora namba, bagira urugero rw'imisemburo bagira kandi akenshi ijya kungana. Rero ubwinshi by'imisemburo ntibwiyongera kubera imibonano mpuzabitsina.

Bene iyi myumvire itariyo ku misemburo iriganje ahantu henshi kandi igisekeje ni uko iba ivuguruzanya. Ni nka kwa kundi abantu bajya babona umukobwa ufite amabere manini bagahita bafata umwanzuro ko afite imisemburo myinshi ngo yatewe nuko akora imibonano mpuzabitsina cyane! Nonese iyo bigeze ku mabere imibonano mpuzabitsina yongera imisemburo naho ku bishishi ikayigabanya? Ni ibinyoma.

Ukuri ni ukuhe?

Ese kuki hari abagore bafite abagabo bafite ibishishi? Iki kibazo nawe wakibaza maze ukumva ku buryo bworoshye niba gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi.

Ukuri ni uko imibonano mpuzabitsina idakiza ibishishi.



Source : https://yegob.rw/reba-impamvu-itangaje-ituma-bamwe-bemeza-ko-gukora-imibonano-mpuzabitsina-bivura-ibishishi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)