Header Ads Widget

Technology

Perezida wa Gasogi United yongeye kuvuga amagambo asesereza Rayon Sports bagiye guhura #rwanda #RwOT

Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko Rayon Sports bazayitsinda ku nabi cyangwa ku neza mu mukino w'Umunsi wa 15 wa Shampiyona,bafitanye ku wa 23 Ukuboza.

Mu kiganiro yagiranye Fine FM mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022, Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC),yavuze ko gahunda yabo ari ukwivuna Rayon Sports bataratsinda.

Ati 'Ikipe tugiye gukina ndayizi kandi ibyo kuba tutarayitsinda ntabwo ari byo twimirije imbere. Ikindi kandi kuri iyi nshuro tuzayitsinda ku nabi cyangwa ku neza.'

Yongeyeho ko kuva Gasogi United imaze imikino ibiri ibona amanota atatu, Rayon Sports itabona na rimwe na yo ari impamvu ituma itazamuhagarara imbere.

Ati 'Tumaze imikino itanu tudatsindwa, none se ni gute iyo kipe idaheruka gutsinda yaduhagarara imbere? Hari ibintu mujya mukinisha, Gasogi United ntabwo ikiri ya kipe ya kera.

Mwafashe Rayon Sports murayibeshyera, murayisigiriza, murayitaka, mukanayishuka. Ibyo byose ugiye mu mibare usanga nta mukinnyi wa Rayon Sports uhagarara imbere y'uwa Gasogi United.'

Yisekera cyane, Kakoza Nkuriza Charles yongeye kuvuga ko gutsindwa na Rayon Sports kuri iyi nshuro, Gasogi United FC yaba ari ikipe 'isekeje'.

Gasogi United yahagamye amwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo Kiyovu Sports na Police FC yakuyeho amanota atatu ndetse na APR FC yakuyeho inota rimwe.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 28, irarusha Gasogi United amanota atatu, iri ku mwanya wa gatanu.Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-gasogi-united-yongeye-kuvuga-amagambo-asesereza-rayon-sports-bagiye

Post a Comment

0 Comments

Nature