Rayon Sports yongeye gutsindwa na APR FC yuzuza imikino irindwi itayitsinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje inzira mbi yo gutsindwa na APR FC kuko kuri uyu wa Gatandatu yatsinzwe igitego 1-0.

Muri uyu mukino w'Umunsi wa 14 wa Shampiyona wari utegerejwe na benshi, Rayon Sports yari imaze imyaka 3 idatsinda APR FC yongeye gutsindwa umukino wa 2 wikurikiranya.

Rayon Sports yatangiye neza,ku munota wa 2 Blaise Nishimwe ahusha uburyo bukomeye ku ishoti yatereye kure, umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira muri koloneri.

Iyi koloneri yatewe neza abakinnyi ba Rayon Sports barawuhusha mu rubuga rw'amahina, umunyezamu Ishimwe arawufata.

Ku munota wa 7 Onana yahawe umupira wenyine mu rubuga rw'amahina yanga guhita atera, ahubwo aracenga barawumwaka

Ku munota wa 8 Djabel yahawe umupira mwiza na Niyibizi Ramadhan ari mu rubuga rw'amahina wenyine awutera nabi ujya hanze.

Ku munota wa 37, Essombe Willy Onana yacenze abakinnyi babiri ba APR FC,agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina Niyigena Clement aramutega ahabwa ikarita y'umuhondo.

Umusifuzi yatanze Free kick, yatewe neza na Willy Onana, umupira uca gato ku ruhande.Aya mahirwe niyo yagaragaye mu gice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ibona amahirwe akomeye ya penaliti ku ikosa Moussa Camara yakoreweho mu rubuga rw'amahina na Buregeya ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

Ku munota wa 59 APR FC yabonye amahirwe ku mupira wari uturutse muri koloneri umukinnyi wayo yikaraga mu kirere arawutera,ubwugarizi bwa Rayon Sports bwirwanaho.

Ku munota wa 69, Niyibizi Ramadhan yahawe umupira ari mu rubuga rw'amahina atera ishoti rikomeye, umunyezamu Hakizimana Adolphe awushyira muri koloneri.

Ku munota wa 72,APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku mupira mwiza yahawe na Ishimwe Anicet wari umaze gucenga myugariro Gasongo wa Rayon Sports.

APR FC yakomeje gusatira ngo ishake igitego cya kabiri ariko umukino urangira ari kimwe ku busa.

Mu minota ya Nyuma,Mugisha Francois yakoze ikosa ryagombaga kumuhesha ikarita itukura ariko umusifuzi amuha umuhondo.

Rayon Sports yakiriye uyu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, iheruka gutsinda APR FC muri Mata 2019.

Kuva icyo gihe, amakipe yombi amaze gukina imikino irindwi. APR FC yatsinzemo 5, indi ibiri barayinganya.

Umukino uheruka kuyahuza ni uwo ku wa 19 Gicurasi, aho APR FC yatsinze ibitego 2-1, isezerera Rayon Sports muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.

Ubwo amakipe yombi aheruka guhura muri Shampiyona, muri Gashyantare 2022, yanganyije ubusa ku busa.

Kuri ubu, APR FC igize amanota 27 ku mwanya wa gatatu, isigara irushwa rimwe na Rayon Sports ya kabiri.

AS Kigali ni iya mbere n'amanota 30.

Uko imikino yose yagenze:

MUKURA VS 1-0 POLICE FC
ESPOIR FC 0-2 ETINCELLES FC
MUSANZE 0-0 BUGESERA FC
RUTSIRO FC 0-1 GASOGI UTD
RWAMAGANA FC 1-2 KIYOVU SPORTS



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yongeye-gutsindwa-na-apr-fc-yuzuza-imikino-irindwi-itayitsinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)