Mu mukino warebwe na Mutesi Jolly, APR FC yatsinze Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Bizimana Yannick, cyafashije APR FC gutsinda Rayon Sports ibura amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere.

Rayon Sports ni yo yari yakiriye uyu mukino, yashakaga gutsinda kugira ngo irebe ko yakwisubiza umwanya wa mbere yaraye yambuwe na AS Kigali, ni mu gihe APR FC na yo yashakaga gusatira aya makipe kuko yasaga n'ayayisize.

Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 3 nyuma y'uko Camara na Nishimwe Blaise bahererekanyije neza ariko umupira Ishimwe Pierre awukuramo.

Aya mahirwe yakurikiwe n'ayo ku munota 7 ubwo Iraguha Hadji yahinduraga umupira mwiza imbere y'izamu ariko Mbirizi awurwanira na Onana wahise anawutera hanze y'izamu.

Ku munota wa 9 Manishimwe Djabel yagerageje ishoti nyuma y'umupira wari uhinduwe na Lague ariko unyura hanze y'izamu.

Kuva kuri uyu munota nta yandi mahirwe APR FC yongeye kubona, ni mu gihe aya Rayon Sports imipira myinshi yabonye ari imipira y'imiterekano itabyaje umusaruro. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

APR FC yakoze impinduka za mbere 2 ku munota wa 60, Byiringiro Lague wavunitse na Manishimwe Djabel basimbuwe na Ishimwe Anicet ndetse na Mugisha Gilbert.

Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota wa 65 ubwo Ndizeye Samuel yagiraga ikibazo cy'imvune amaranye iminsi asimburwa na Mitima Isaac.

Ishimwe Anicet yahinduye umukino ku ruhande rwa APR FC, irasatira ndetse aza no gutanga umupira wavuyemo igitego cya mbere ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 71 cyatsinzwe na Bizimana Yannick wari wahuye na Rayon Sports yahozemo.

Nishimwe Blaise utari mu mukino yahaye umwanya Ndekwe Felix ku munota wa 75.

Ni nako kandi Mugisha François Master wakoraga amakosa menshi mu kibuga yasimbuwe na Rudasingwa Prince. Ni nako kandi Bizimana Yannick yahaye umwanya Mugunga Yves.

Uyu mukino warebwe n'abarimo Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly warangiye APR FC iwutsinze ku gitego 1-0.

Nyuma y'uyu mukino w'umunsi wa 14, AS Kigali ni yo iyoboye urutonde n'amanota 30, Rayon Sports ifite 28, Kiyovu Sports na APR FC zifite 27.

Uko umunsi wa 16 wagenze

Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukuboza 2022

AS Kigali 1-0 Gorilla FC
Marines FC 2-2 Sunrise FC

Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza 2022

Rayon Sports 0-1 APR FC
Rutsiro FC 0-1 Gasogi United
Musanze FC 0-0 Bugesera FC
Rwamagana City FC 1-2 Kiyovu Sports
Mukura VS&L 1-0 Police FC
Espoir FC 0-2 Etincelles FC

Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Wari umukino utoroshye
APR FC ni yo yatsinze uyu mukino
Mutesi Jolly yarebye uyu mukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-warebwe-na-mutesi-jolly-apr-fc-yatsinze-rayon-sports-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)