Miss Yassip agiye gusangira ubunani nabana 1... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze muri mu muryango Casmir Foundation mu gikorwa yise "Toto Eve 2023", Miss Yassip Casmir azasangira ubunani n'abana barenga 1500 barimo 500 baturuka mu miryango itifashije.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Miss Yassip yavuze ko yateguye iki gikorwa abinyujije mu muryango we 'Casmir Foundation' abifashijwemo n'abaterankunga barimo umujyi wa Kigali.

Yagize ati 'Ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali n'abandi bafatanyabikorwa twiteguye gusangira ubunani n'abana 1500 baturuka mu Mujyi wa Kigali. Abagera kuri 500 baturuka mu miryango itifashije. Tukaba twarabateguriye impano ziganjemo ibikoresho by'ishuri.'

Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2019, yatangije umuryango yise Casmir Foundation ku wa 15 Werurwe 2019 ubwo yamurikaga umushinga wo guhangana n'ikibazo cy'abana bataye ishuri bakajya mu mihanda.


Miss Yassip agiye kongera guhura n'abana

Uyu muryango we ufite intego zo gufasha abanyarwanda cyane abana bari hagati y'imyaka 6-12 baba ku muhanda, kugira ngo biyubakemo icyizere cy'u Rwanda rw'ejo heza bafite ubwenge n'ubumenyi. Amaze kubona abana barenga 30 bakeneye gusubira mu ishuri mu Karere ka Gasabo.



Miss Yassip imbere ya Perezida Kagame



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124087/miss-yassip-agiye-gusangira-ubunani-nabana-1500-124087.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)