Messi yafashije Argentina kwegukana igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyabigwi mu mupira w'amaguru,Lionel Messi yageze ku nzozi ze zo kwegukana igikombe cy'isi mu mupira w'amaguru nyuma yo gutsinda ubufaransa penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.

Muri uyu mukino wari ishyiraniro,Argentina yatsinze ibitego 2 mu gice cya mbere ariko Ubufaransa bubyishyura mu minota 12 ya nyuma y'umukino,amakipe yinjira mu minota y'inyongera,Argentina ibonamo igitego kiza kwishyura mu minota 2 ya nyuma n'Ubufaransa.

Uwavuga ko Argentina yayoboye igihe kinini uyu mukino ntiyaba yibeshye kuko yatangiye ibonana cyane ndetse iri hejuru mu kwambura imipira byatumye ibona uburyo bubiri budakomeye hakiri kare ariko ntibwagira icyo buyimarira.

Ku munota wa munani w'umukino,Rodrigo De Paul yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko urengera ku ruhande nyuma yo guhindurirwa icyerekezo na Varane.

Ku munota wa 17,myugariro Theo Hernandez yatakaje umupira usanga Messi na bagenzi be bawinjirana mu rubuga rw'amahina arikoAngel Di Maria awutera mu kirere ari wenyine.

Ku munota wa 21,Argentina yabonye penaliti nyuma y'aho Angel Di Maria asize Ousmane Dembele yinjira mu rubuga rw'amahina,uyu ahita amutega.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Lionel Messi bituma Argentina iyobora umukino kare.

Iyi Argentina yari hejuru bikomeye,yakomeje kurushya cyane Ubufaransa byatumye ku munota wa 35 Angel Di Maria atsindira Argentine igitego cya kabiri ku mupira mwiza wazamukanwe na Alvarez,awuha Messi nawe awuha Alexis MacAllister wari mu rubuga rw'amahina ari nawe wahise awuha Di Maria aratsinda.

Umutoza Didier Deschamps w'u Bufaransa yabonye bimukomeranye akora impinduka ku munota wa 41aho Ousmane Dembele na Olivier Giroud basimbuwe na Randal Kolo Muani na Marcus Thuram.

Igice cya mbere cyarangiye Argentina iyoboye n'ibitego 2-0 ndetse irusha bikomeye Ubufaransa.

Kuriya gusimbuza k'Ubufaransa kwagize akamaro gakomeye kuko mu gice cya kabiri bwatangiye kugumana umupira no gutegeka hagati nyuma y'aho mu cya mbere bwari bwanizwe na Enzo Fernadez,Rodrigo de Paul na Mac Allister.

Icyakora Argentina yanatangiye iki gice ibotsa igitutu aho ku munota wa 49,aho Lionel Messi yazamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso, awuhindura kwa Rodrigo De Paul wateye adahagaritse, ishoti rifatwa neza na Hugo Lloris.

Ku munota wa 58,Julián Álvarez yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, ashatse kuroba umunyezamu w'Ubufaransa umupira ukubita igiti cy'izamu, Hugo Lloris arawufata. Byari birangiye.

Ubufaransa bwakomeje kugenda bugaruka mu mukino byatumye ku munota wa 78 bubona penaliti nyuma y'aho Nicolas Otamendi yagushije mu rubuga rw'amahina Randal Kolo Muani wari umusize.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Kylian Mbappe gusa umunyezamu Martinez yakoze ku mupira umurusha imbaraga.

Bidatinze ku munota wa 81,Messi yazamukanye umupira ararangara Kingsley Coma arawumwaka arawirukankana awuhereza Kylian Mbappe wahise awutera ishoti rikomeye adahagaritse uruhukira mu nshundura. Ibintu byahise bizamba ku ruhande rwa Argentina nyuma yo kwishyurwa.Hongeweho iminota 8.

Ubufaransa bwakomeje kugariza izamu rya Argentina ariko Marcus Thuram na Kolo Muani ntibitwara neza.

Ku munota wa 7 w'inyongera,Messi yateye ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina umunyezamu Lloris ahita awukuramo.Iminota 90 yarangiye ari 2-2 hongerwaho inyongera.

Mu gace ka mbere k'inyongera,Argentina yaruhije Ubufaransa kuko kajya kurangira Lautaro Martinez yahushije ibitego 2 byabazwe.

Ku munota wa 108,Lionel Messi yatsindiye Argentine igitego cya gatatu ku mupira yasonze mu izamu nyuma yo gukurwamo na Hugo Lloris ubwo wari utewe na Lautaro Martinez nyuma yo guca mu rihumye Ubufaransa.

Ntabwo byoroheye Argentina guhangana n'aba Bafaransa bari bagizwe n'abirabura benshi kuko ku munota wa 108 Montel yakoze ku mupira mu rubuga rw'amahina,umusifuzi atanga penaliti.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Kylian Mbappe ahita yuzuza ibitego 8 mu irushanwa anatsinda 3 ku mukino wa nyuma.

Ubufaransa bwahuye n'uruva gusenya ubwo ku munota wa nyuma wa 120,Randal Kolo Muani yasigaranye n'umunyezamu wa Argentina Martinez,amukubita ishoti rikomeye undi awugaruza amaguru.Uyu yahise yifata mu mutwe ari nako Argentina yahise izamukana umupira uhabwa Martinez wari mu rubuga rw'amahina,awutera umutwe ujya hanze.

Umukino wongeweho iminota 3 urangira nta kipe ibonye igitego hahita hakurikiraho gutera penaliti.

U Bufaransa nibwo bwabanje gutera penaliti ya mbere,yinjizwa na Kylian Mbappe.Messi yahise akurikiraho yinjiza iya Argentina yagendaga gahoro cyane.

Kinglsley Coman yateye penaliti ya kabiri y'Ubufaransa ikurwamo na Emiliano Martinez.

Argentina yahise itererwa na Paulo Dybala arayinjiza neza.Penaliti ya gatatu y'u Bufaransa yatewe na Aurelien Tchouameni ijya hanze.Leandro Paredes yatsinze penaliti ya gatatu ya Argentine.

Randal Kolo Muani yatsinze penaliti ya kabiri ku ruhande rw'u Bufaransa mu gihe Gonzalo Montiel yatsinze penaliti ya kane yahesheje Argentine gutsinda 4-2, yegukana Igikombe cy'Isi cya 2022.

Ku myaka 35 n'iminsi 177, Lionel Messi yabaye umukinnyi wa kabiri ukuze watsinze igitego ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi nyuma ya Nils Liedholm wo muri Suede wabikoze afite imyaka 35 n'iminsi 264 mu 1958 bakina na Brazil.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ari kumwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ni bo bashyigikirije iki gikombe Kapiteni wa Argentine, Lionel Messi.

Iki gikombe cy'isi cyaherekejwe na miliyoni 45$.

U Bufaransa bwa kabiri bwahawe miliyoni 32$, Croatia ya gatatu ni miliyoni 26$ naho Maroc yabaye iya kane ni miliyoni 22$.

Kuri uyu mukino wa nyuma, Lionel Messi ni we watangajwe nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.Yatsinze ibitego bibiri birimo penaliti.

Umukinnyi wo hagati,Enzo Jeremías Fernández ukinira Benfica, w'imyaka 21, ni we wabaye umukinnyi muto w'irushanwa ry'Igikombe cy'Isi cya 2022.

Emiliano Martínez usanzwe ukinira Aston Villa ni we wabaye umunyezamu w'irushanwa. Yayifashije cyane kugera ku mukino wa nyuma no kwegukana iki Gikombe cy'Isi.aho yakuyemo penaliti ku Buholandi no ku Bufaransa ndetse akuramo ibitego byinshi.

Kylian Mbappe Lottin ni we wahawe igihembo cya rutahizamu watsinze ibitego byinshi "Golden Boot" kuko yatsinze ibitego umunani muri iri rushanwa, arusha kimwe Messi.

Yabaye umukinnyi wa kabiri utsinze ibitego 3 ku mukino wa nyuma,akurikiye Geoff Hurst w'Umwongereza wabikoze 1966 batsinda Ubudage .

Kapiteni wa Argentine,Lionel Messi,usanzwe ukinira PSG yo mu Bufaransa, ni we wahembwe nk'umukinnyi w'irushanwa ry'Igikombe cy'Isi cya 2022.

Yatsinze ibitego birindwi kuva mu matsinda kugeza ku mukino wa nyuma. Yatanze kandi imipira 3 yabyaye ibitego kuri bagenzi be.

Iki ni igikombe cya 3 cy'isi Argentina itwaye nyuma y'icyo 1978,1986 na 2022.Ubufaransa bufite 2 bya 1998 na 2018.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/messi-yafashije-argentina-kwegukana-igikombe-cy-isi-yari-imaze-imyaka-35

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)