Lionel Messi yaciye impaka atwarira igikombe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino w'amateka kuri iki Cyumweru saa kumi n'imwe kuri Lusail Stadium, ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yaherukaga gutwara igikombe cy'isi giheruka cya 2018 yatsindiwe kuri penariti na Argentine, yo yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2014 ariko birangira itsinzwe n'u Budage. 

Uyu mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi wari uri gukinwa ku nshuro ya 22. Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yageze ku mukino wa nyuma itsinze Morocco ibitego 2 muri 1/2, naho ikipe y'igihugu ya Argentine yo yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y'igihugu ya Croatia ibitego 3 muri 1/2.

Abakinnyi 11 ba Argentina babanje mu kibuga: Martinez; Molina, Romero, Otamendi, Tagliafico; De Paul, Enzo Fernández, Mac Allister; Di María, Messi, Julián Álvarez.

Abakinnyi 11 b'u Bufaransa babanje mu kibuga: Lloris; Koundé, Varane, Upamecano, Theo Hernández; Griezmann, Tchouaméni, Rabiot; Dembélé, Giroud na Mbappe.


UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA


Ikipe y'igihugu ya Argentine umukino warangiye itsinze penariti 4-2.

Penariti za Argentine zatewe na:

Lionel Messi arayinjiza

Paulo Dybala arayinjiza

Paredes arayinjiza

Montiel arayinjiza

Penariti z'u Bufaransa zatewe na:

Mbappe arayinjiza

Kingsley Coman umuzamu ayikuramo

Tchouameni ayitera hanze

Kolo Muani arayinjiza

Agace ka kabiri karangiye amakipe yombi agikomeje kunganya ndetse hanongerwaho indi minota 3, ariko birangira habuze gica hitabazwa Penariti.


Messi ukoze amateka atwara igikombe cy'isi

115' u Bufaransa bwabonye penariti ku mupira Gonzalo Montiel yari akojeje intoki utewe na Mbappe, Mbappe n'ubundi yahise ayitera atsinda igitego cya 3.

114' u Bufaransa bwari buri kugerageza kwishyura, ndetse bunabona koroneri.

113' mu kibuga hari habaye imirwano kubera ikosa Parades yari akoreye Camavinga.

108' Lautaro Martinez yarekuye ishoti riremereye maze Lloris ntiyafata neza, umupira usanga Messi ahagaze neza atsinda igitego cya 3.

Argentine n'ubundi niyo yatangiye agace ka kabiri ikina yataka cyane.

Iminota 15 y'agace ka mbere yarangiye amakipe yombi akinganya ibitego 2-2.


Mbappe wakoze ibishoboka byose ariko bagatsindirwa muri penariti

104' Argentine yahushije igitego kidahushwa Lautaro Martinez ari imbere y'izamu wenyine, atinda gutera umupira mu izamu asanga Upamecano yahageze umupira awukuraho nta nkomyi.

96' Argentine yari iri imbere y'izamu ry'u Bufaransa ishaka igitego ku mupira wari uhinduwe na De Paul ariko urarenga.

95' Didier Descham yongeye gusimbuza havamo Rabiot ukina mu kibuga hagati, hinjiramo Fofana nawe ukina mu kibuga hagati.

92' Lionel Messi yagerageje gucenga Camavinga, ngo yinjire mu rubuga rw'amahina ariko biranga.

Ikipe y'igihugu ya Argentine niyo yatangiye iminota y'inyongera ikina isatira.

Iminota 8 y'inyongera yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2 -2, maze bajya kuruhuka kugira ngo bagaruke gukina iminota 30 y'inyongera.

6 w'inyongera Lionel Messi yarekuye ishoti ripima amatoni ari inyuma y'urubuga rw'amahina, ariko umuzamu w'u Bufaransa akora akazi gakomeye umupira awushyira muri koroneri.

Iminota 90 y'umukino yarangiye, hongerwaho iminota 8 y'inyongera.

90' u Bufaransa bwagumye kwataka cyane binyuze kuri Mbappe wariye karungu, nyuma yo gutsinda ibitego 2.

81' Mbappe yahise aterekamo igitego cya kabiri cy'u Bufaransa, ku mupira yari ahawe na Thuram, ibintu bisubira bubisi.

80' u Bufaransa bwabonye penariti ku ikosa ryari rikozwe na Otamendi arikorera Kolo Muani, maze Mbappé ayitereka mu izamu mu buryo bworoshye.

Guhera ku munota wa 72 kugeza ku munota wa 77, ikipe y'igihugu ya Argentine yihariye umupira burundu ndetse inagera imbere y'izamu, ariko umuzamu w'u Bufaransa aragoboka imipira ayikuramo.


Kimwe mu bitego Messi yatsinze

70' Didier Descham yasimbuje havamo Hernandez na Griezmann, hinjiramo Camavinga na Kingsley Coman.

69' Kylian Mbappe yagerageje uburyo bwa mbere bwo gutsinda igitego, ariko atera ishoti riremereye rinyura hejuru y'izamu.

66' Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yabonye koroneri ariko Valane ayiteye Kolo Muani ashyira ku mutwe, umupira ntiwajya mu izamu urarenga.

64' Di Maria wagize uruhare mu bitego 2 bya Argentine, yavuye mu kibuga hinjiramo Acuna.

61' u Bufaransa bwagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, Theo Hernandez yahinduye umupira imbere y'izamu ariko ba myugariro ba Argentine bakomeza kwitwara neza cyane, umupira bawukuraho.

59' Argentine yashoboraga kubona igitego cya 3 ku bufatanye bwa Di Maria, Julian Alvarez na Messi ariko umupira urarenga.

54' Adrien Rabiot yabonye ikarita y'umuhondo, ku ikosa yari akoreye De Paul wari umucitse ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina.

50' u Bufaransa bwabonye koroneri iterwa na Griezmann, ariko Martinez ufatira Argentine ayifata nta nkomyi.

49' De Paul watakira Argentine yarekuye ishoti ripima amatoni, ariko umuzamu ararifata.

48' Ba myugariro b'u Bufaransa bari bari gukina Ibintu bidasobanutse, bigatuma abakinnyi bakina imbere ba Argentine babaka imipira ku buryo bworoshye.

Igice cya kabiri cyatangijwe n'ikipe y'igihugu ya Argentine ndetse inatangira izamukana umupira neza, Mac Allister ageregeza gutsinda igitego cya 3 ariko umuzamu arawufata.

Argentine niyo yarangije igice cya mbere iyoboye umukino n'ibitego 2-0.

3' w'inyongera Raphael Valane yagerageje gushaka Mbappe ngo amuhe umupira ariko biba imfabusa, kuko ba myugariro ba Argentine bari bamufashe atabasha no kunyeganyega.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye hongerwaho iminota 7.

44' u Bufaransa bwatatse cyane bushaka igitego, ariko Thuram wari ufite umupira awuburira mu birenge bituma Lionel Messi awumwaka ku buryo bworoshye.

40' u Bufaransa bwasimbuje hakiri kare, havuyemo Dembele na Oliver Giroud hinjiramo Thuram na Kolo Muani waherukaga gutsinda igitego asimbuye kuri Morocco muri 1/2.

35' Argentine yabonye igitego cya 2 ku mupira mwiza Lionel Messi yahaye Mac Allister maze nawe awushyira kwa Di Maria, ahita  atera umupira mwiza mu izamu  Lloris ayoberwa uko byagenze.

25 kugeza ku munota wa 31 ikipe y'igihugu ya Argentine yari iri gukinira imbere y'izamu ry'u Bufaransa ishaka igitego cya 2, ndetse inabona imipira y'imiterakano n'ubwo ntacyavagamo.

21' Argentine yabonye penariti ku ikosa ryari rikozwe na Dembele atega Di Maria, maze Lionel Messi ahita ayitereka mu nshundura Argentine ihita ibona igitego cya 1.

19' U Bufaransa bwabonye kufura ku ikosa ryari rikozwe na De Paul atega Theo Hernandez, ariko Griezmann ayiteye Olivier Giroud ashyira ku mutwe umupira unyura hejuru y'izamu.

16' Argentine yongeye guhusha igitego kitaratwa ku mupira Messi yari atanze, ariko Di María awutera hejuru y'izamu ugwa mu bafana.

13' U Bufaransa bwageze imbere y'izamu bwa mbere ku mupira Mbappe yari ahaye Rabiot,   nawe agerageje kuwumusubiza ariko asanga Mbappe yatinze.

8' umunyezamu w'u Bufaransa yagize ikibazo nyuma yo kugongana na Lionel Messi, ariko abaganga bamwitaho ntiyasohoka mu kibuga.

7' Raphael Valane yakuyeho umupira imbere y'izamu washoboraga kuvamo igitego awushyira muri koroneri, Uyu mupira wari utewe na De Paul.

4'ikipe y'igihugu ya Argentine yashoboraga kubona igitego ku mupira wari utewe na Julian Alvarez, ariko Lloris aratabara umupira arawufata.

3' De Paul yakoreye ikosa Adrien Rabiot mu kibuga hagati.

Ku munota wa 1 w'umukino ikipe y'igihugu y'u Bufaransa niyo yatangije umukino, ariko Mbappe ahita awurenza.


Abakinnyi ba Argentine bishimira igikombe





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123971/live-argentine-iri-gukina-nu-bufaransa-mu-mukino-wanyuma-wigikombe-cyisi-123971.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)