Luvumbu Nzinga Hritier yongeye gusinyira Ray... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza ni bwo rutahizamu Luvumbu Nzinga Héritier w'imyaka 30 yageze mu Rwanda aho yari aje mu biganiro bya nyuma n'ikipe ya Rayon Sports. 

Nyuma yaho akorewe ibizamini by'ubuzima bagasanga umubiri we umeze neza, kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Nzinga Héritier yashyize umukono ku masezerano y'amezi atandatu akinira Rayon Sports.

Tariki 28 Ukuboza ni bwo Luvumbu Nzinga Héritier yari yageze mu Rwanda 

Tariki ya 24 Mata 2021 ni bwo Luvumbu yasinye amasezerano y'amezi ane akinira Rayon, nyuma tariki 19 Nyakanga 2021 yahise ayisohokamo, yerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola, gusa kuri ubu akaba nta kipe yari afite. 

Luvumbu umwaka awusoje asinya amasezerano yo kubira ibyuya yitangira Rayon Sports 

Ni ubwa kabiri Luvumbu agiye gukinira Rayon Sports 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124448/luvumbu-nzinga-heritier-yongeye-gusinyira-rayon-sports-bwa-kabiri-124448.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)