Lionel Messi yavuze ku hazaza he nyuma yo kwegukana Igikombe cy'isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kizigenza Lionel Messi waraye afashije Argentina kwegukana igikombe cy'isi yavuze ko atagiye gusezera mu ikipe y'igihugu vuba ndetse ko ashobora gukina igikombe cy'isi 2026.

Messi yatsinze ibitego 2 muri 3-3 banganyije n'Ubufaransa ariko Argentina ye ikegukana igikombe cy'isi kuri Penaliti 4-2.

Nyuma y'uyu mukino,Messi w'imyaka 35 yabajijwe na TyC Sports niba agiye gusezera mu ikipe y'igihugu,avuga ko agiye gukomeza gukinira Argentina nk'uwatwaye igikombe cy'isi.

Ati "Ntabwo ngiye gusezera mu ikipe y'igihugu.Ndashaka gukomeza gukinannk'uwatwaye igikombe cy'isi nambaye umwenda wa Argentina."

Messi kandi yavuze ko yanyuzwe nibyo yagezeho mu mupira w'amaguru nyuma yo kwegukana iki gikombe cy'isi yaburaga.

Ati "Twababaye ariko ubu turagifite[igikombe cy'isi].Nari mfite izi nzozi igihe kirekire.Nifuzaga kurangiza umwuga wanjye ngitwaye.Ntakindi nasaba,Imana ishimwe yampaye buri kimwe.

Ntabwo byoroshye kubyizera. Numvaga Imana izampa iki gikombe ni ibyishimo by'agahebuzo.

Messi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yashimiye umuryango we wamubaye hafi,yongeraho ko iki gikombe cy'isi bagitwaye nk'ikipe.

Yavuze ko abakinnyi ba Argentina bongeye gushimangira ko igihugu cyabo cyagera kuri byinshi baramutse bakoreye hamwe.

Messi niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino ndetse n'umukinnyi w'irushanwa.

Messi yakoze agahigo ubwo yatsinda igitego cya mbere kuri penaliti muri uyu mukino,agahita aba umukinnyi wa mbere mu mateka y'igikombe cy'isi watsinze mu matsinda, muri 1/8, muri 1/4, muri 1/2, agatsinda no kuri finale mu irushanwa rimwe.

Messi afite igikombe cya zahabu mu biganza bye. Akazi yagakoze â€" akazi gahera mu myaka 16 ishize ubwo yinjiraga bwa mbere mu kibuga yambaye umwambaro wa Argentine asimbuye bagatsinda 6 â€" 0 Serbia na Montenegro mu Budage.

Igice cya nyuma cy'inkuru ya Messi mu gikombe cy'isi, ni iyi ntsinzi yavanye muri Qatar, ni intsinzi ituma benshi ubu babona ko impaka zigiye gucururuka z'imana y'umupira y'ibihe byose.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yavuze-ku-hazaza-he-nyuma-yo-kwegukana-igikombe-cy-isi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)