Ishimwe Anicet ni umunya – Brazil – Umutoza wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wungirije wa APR FC, Ben Moussa avuga ko umukinnyi we Ishimwe Anicet ari umukinnyi ufite impano itangaje aho yamugereranyije n'umunya â€" Brazil, igihugu benshi bafata nk'igicumbi cy'impano ya ruhago.

Ni nyuma yo kumufasha gutsinda Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona ya 2022-23 wabaye tariki ya 17 Ukuboza 2022.

Ishimwe Anicet yinjiye mu kibuga asimbura Manishimwe Djabel aza gutanga umupira wavuyemo igitego cya Bizimana Yannick ari na cyo cyatandukanyije impande zombi.

Ben Moussa akaba yavuze ko Ishimwe Anicet ari umukinnyi ufite impano itangaje we abona ari umunya-Brazil w'umunyarwanda uzagera kure n'akomeza gukora cyane.

Ati 'Anicet [Ishimwe], ni umunya-Brazil w'umunyarwanda, Anicet yahinduye ishusho ya ubwo yari yinjiye mu kibuga yatanze umupira wavuyemo igitego, yari ameze neza ubwo yari yinjiye mu kibuga ku mukino wa Rutsiro FC, Anicet ni umukinnyi ufite ahazaza heza, azavamo umukinnyi mwiza agomba gukora.'

Ishimwe Anicet ku myaka 17 muri 2019 ni bwo yazamuwe muri APR FC nkuru avuye mu irerero ry'iyi kipe y'ingabo z'igihugu, akaba ari inshuro ya 2 ababaje Rayon Sports kuko no muri 2021 yinjiye mu kibuga asimbura atsindira APR FC igitego ari na cyo cyahesheje APR FC intsinzi ya 1-0.

Anicet yashegeshe Rayon Sports
Ben Moussa yavuze ko Anicet ari umukinnyi ufite impano itangaje



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ishimwe-anicet-ni-umunya-brazil-umutoza-wa-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)