Kylian Mbappe yakamejeje arashaka ko Neymar y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy'isi akaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi, Kylian Mbappe arifuza ibintu 3 kugira ngo akomeze gukina  muri  Paris Saint-Germain imufata nk'umukinnyi uzayicungura akayihesha Champions League ishaka ariko yabuze. 

Uyu mukinnyi w'imyaka 24 mu mpeshyi y'uyu mwaka nibwo yongereye amasezerano azamara imyaka 2 muri iyi kipe, Mbappe yashyizeho ibimeze nk'ibyifuzo kugira ngo Paris Saint-Germain imugumane nibura indi myaka 3. 

Ikifuzo cya mbere cy'uyu mukinnyi ni uko umukinnyi ukomoka muri Brazil Neymar asezererwa muri iyi kipe byihuse, gusa ntatangaza impamvu atamushaka.


 Neymar utifuzwa na Mbappe

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru cyandika kitwa Sportskeeda, ikifuzo cya 2 cya Kylian Mbappe ni uko umutoza witwa Christophe Galtier usanzwe atoza Paris Saint-Germain yagenda, hakaza umutoza w'umufaransa Zinedine Zidane udafite ikipe atoza kugeza ubu. 

Naho ikifuzo cya 3 ni uko Paris Saint-Germain yagura Harry Kane, watakira ikipe y'igihugu y'u Bwongereza na Tottenham. Uyu mukinnyi ibyo ari gusaba biri mu masezerano ye kuko kugira ngo yongere amasezerano muri Paris Saint-Germain yemerewe ko azajya agira uruhare mu myanzuro izajya ifatwa mu ikipe, akagira uruhare mu bakinnyi basohoka n'abinjira mu ikipe ndetse akagira n'uruhare ku mutoza ugomba gutoza Paris Saint-Germain.

 Kylian Mbappe byavugwaga ko yasesa amasezerano kubera umwuka mubi yari afitanye na bagenzi be, ikipe yamushakaga cyane ni Real Madrid ariko kugeza ubu ntabwo ikimufite mu mishinga nyuma y'uko atayerekejemo. Kugeza ubu uyu mukinnyi amaze gukinira Paris Saint-Germain imikino 236 ayitsindira ibitego 190.


Mbappé ukomeje kugora Paris Saint-Germain





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124315/kylian-mbappe-yakamejeje-arashaka-ko-neymar-yirukanwa-byihuse-124315.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)