Header Ads Widget

Technology

Kenya igiye gusaba inguzanyo ya Miliyoni 750$... - #rwanda #RwOT

Mu biganiro byahuje Kenya n'itsinda rya Bank y'isi, iki gihugu cyasabye ko cyahabwa aya mafaranga mbere ya Kamena mu 2023, akaba azifashishwa mu bikorwa bitandukanye by'iterambere.

Ni ku nshuro ya gatanu Kenya izaba yakiriye inkunga ya Bank y'Isi nk'uko bitangazwa rw'Urwego rw'imari rushyigikiye iterambere ry'ubukungu (DOP).

Ku wa 10 Kamena 2021, ni bwo Banki y'Isi yahaye Kenya amashilingi miliyari 92, aho azishyurwa ku nyungu ya 3.1%. Ni amafaranga, Kenya ivuga izakoresha (yakoreshejwe) mu bikorwa bijyanye no gusakaza umuriro mu gihugu n'ibindi.

Ikigo cya Breton Woods gishinzwe gushyiraho amategeko n'amabwiriza ajyanye n'ivunjisha giherutse kugaragaza ko Kenya yageze kuri miliyari 3.25& ku gipimo cy'ivunjisha.

Inguzanyo izaba igizwe na miliyari 2.3 $yagenewe inguzanyo zo hanze mu mwaka w'ingengo y'imari

Umunyamabanga w'Inama y'Abaminisitiri w'imari y'igihugu, Prof Njuguna Ndung'u, yavuze ko iyi nguzanyo Kenya yasabye izifashishwa mu gukemura ibibazo by'ubukungu byari mu gihugu.

Yagize ati 'Iyi ngengo y'imari yateguwe izakemura ibibazo byinshi mu bukungu kandi bizateza imbere iterambere ry'imari y'abantu nk'uruhare runini mu kuzamura ubukungu.'

Akomeza ati 'Guverinoma yashyizeho Miliyoni 750.0 $ mu mwaka w'ingengo y'imari y'agateganyo kandi gahunda iteganijwe kuganirwaho na Banki y'isi igamije iterambere rirambye rihamye kandi ryuzuye.'

Ibi biri mu rwego rwo gutangira ku mugaragaro ubufatanye bw'ibihugu hagati ya Bank y'Isi na Guverinoma guhera mu 2023 kugeza mu 2028.

Prof Njuguna Ndung'u avuga ko 'Ibi bizanateza imbere iterambere ry'umutungo w'abantu nk'uruhare runini mu kuzamura ubukungu.'

Yakomeje agaragaza ko Guverinoma yagiye iganira inasaba guhabwa inkunga ingana na miliyari 126 $ ariko Banki y'Isi ikaguma kuri miliyari 92 $.

Kenya yari yarateganije gushora miliyari 105,6 binyuze mu gutera inkunga ubucuruzi bwo hanze ariko ihagarika kimwe bitewe n'uko izamuka ry'inyungu ryiyongera ku masoko y'isi.

Kenya ni igihugu cyo muri Afurika y'Iburasirazuba gifite inkombe ku nyanja y'UBuhinde. Kigizwe n'ibiyaga bigari n'imisozi miremire.

Habayo inyamanswa nk'intare, inzovu n'imvubu. Imibare ya Banki y'Isi yo mu 2021, igaragaza Kenya ituwe n'abaturage miliyoni 54.99. Ni igihugu kiretse ku buso bwa 582,646 km².

William Ruto ni we uherutse gutorerwa kuyobora Kenya akaba yarasimbuye Uhuru Kenyata.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123771/kenya-igiye-gusaba-inguzanyo-ya-miliyoni-750-muri-banki-yisi-123771.html

Post a Comment

0 Comments

Nature