Ibikoresho n'ubumenyi buke ni bimwe mu biheza abafite ubumuga ku kugera kuri serivisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Umushinga ugamije guteza imbere imigirire idaheza abafite ubumuga mu Rwanda, Murekatete Brigitte avuga ko mu myaka ine ishize y'uyu mushinga, abafite ubumuga bakanguriwe kumenya uburenganzira bwabo. Abatanga serivisi barasabwa gukuraho inzitizi zikibangamira abafite ubumuga bwaba ubukomatanyije n'ubw'ubugufi budasanzwe. Inzira iracyari ndende bitewe ahanini n'ibikoresho ndetse n'ubumenyi.

Ibi babigarutseho mu nama y'Igihugu nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye ku migirire idaheza abafite ubumuga, aho hahujwe inzego zigira uruhare mu gufata ibyemezo.

Brigitte Murekatete.

Murekatete yagize ati' Muri iyi myaka 4 ishize nk'urugaga ruhuza abafite ubumuga mu Rwanda(NUDOR) biciye mu mushinga ugamije imigirire idaheza abafite ubumuga twabakanguriye ibijyanye n'uburenganzira bwabo kandi bamwe muri bo  barasobanukiwe ndetse twahuje inzego zitandukanye zigira uruhare mu gutanga serivisi zaba izikorera ndetse n'inzego bwite za Leta, ariko bamwe muri aba ntibaragera aho twifuza kugirango inzitizi ziveho burundu'.

Akomeza avuga ko hari igihe ufite ubumuga agana serivisi z'amabanki bakaba bafite uburyo bwihariye bwo kwakira abafite ubumuga bw'uburebure budasanzwe ndetse hakaba n'abandi batarabasha kubona uko bisabira serivisi nko gutanga ibirego mu ikoranabuhanga kubera ibikoresho ndetse n'ubumenyi aho usanga hari abataramenya uburyo bwo kuvugana n'abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutavuga no kutumva.

Bamwe mubitabiriye inama.

Yagize ati' Bamwe muri bagenzi bacu bafite ubumuga bukomatanyije usanga bagana Banki ugasanga zimwe zifite uburyo bwo kubakira ariko izindi ugasanga ntabwo zifite. Ikindi hari abakenera serivisi zo kwitangira ibirego mu gihe basaba uburenganzira bwabo ariko ubuke bw'ibikoresho byakoreshwa n'abafite ubumuga bwo kutabona biragoye, ikindi abafasha abafite ubumuga kwaka serivisi nabo ntabwo babasha kumvikana nabo kuko abenshi muri aba, abasaba servisi nabazibaha ntabwo barabasha gukoresha neza bisanzuye ururimi rw'amarenga kugirango bafashwe neza ariko ubukangurambaga buzakomeza bukorwe'.

Ingabire Marie Solange, umwe mu bafite ubumuga avuga ko bashima ibyo Leta ibakorera. Akomeza asaba ko abikorera bakwiye kwibutswa ko bagifite ibikorwa remezo bimwe bitorohereza abafite ubumuga.

Yagize ati' Turashimira Leta yacu kuko yatuvanye mu kirambi ariko hari abikorera ndetse n'inzu za Leta zubatswe ubona ko zishaje zitorohereza abafite ubumuga ugasanga hari ibikorwaremezo bikitugora, haba muri za Banki, ahahurira abantu benshi, ubwiherero n'ibindi byinshi bikwiye kwifashishwa n'abafite ubumuga'.

Ndahayo Eugene, umwe mu bikorera avuga ko bikigoye ko uwikorera yakoresha umuntu ufite ubumuga kubera ko zimwe mu nzu bakoreramo zubatswe kera bityo kubona ubwiherero bw'abafite ubumuga bushya bigoye. Avuga kandi ko hari abafite ubumuga bwo kutabona bize bashobora gukora ibijyanye n'icungamutungo ariko bikaba ikibazo kubabonera imashini bajya bakoresha. Atanga urugero ko hari uwigeze gushaka guha akazi ufite ubumuga bwo kutabona, abajije igiciro cy'imashini yajya akoresha asanga irahenze abivamo.

Komiseri muri Komisiyo y'uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda akaba ashinzwe gukurikirana uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga, Gahongayire Eularie avuga ko ubushake bwa Politiki bugaragara kubera amasezerano mpuzamahanga ndetse n'andi  yerekeye uburenganzira bw'abafite ubumuga, ndetse ibyo bikanashyirwa mu mategeko arengera abafite ubumuga. Avuga kandi ko byanashyizwe mu bijyanye n'uburezi, hakaba n' ubundi buryo abafite ubumuga bafashwa mu buryo bushoboka.

Agira ati' Turacyafite imbogamizi nko mu burezi ntabwo turabona ibikoresho ndetse n'abarimu bahuguwe neza kandi n'inyubako ntabwo ziragira ibisabwa byose bifasha abafite ubumuga butandukanye bw'ingingo. Ikindi ururimi rw'amarenga usanga abafite ikibazo batarabasha kugira ubumenyi bukenewe ariko n'abaturage bakwiye kwigishwa kugirango babashe kujya bumvikana n'aba bafite ubu bumuga'. Akomeza avuga ko baticaye ubusa, ko ahubwo bazakomeza gufatanya n'abaterankunga kugera ku ntego z'Igihugu zinakubiye muri Politiki yashyizweho y'abafite ubumuga.

Uyu mushinga watangiye muri 2019, ugiye gusozwa ku mpera z'uyu mwaka wa 2022. Wakoreye mu turere twa Gisagara, Kicukiro, Nyamasheke, Ngoma na Burera. Muri iyi gahunda hakoreshejwe abafashamyumvire bagiye bagaragaza ibibazo bikeneye ubuvugizi bikibangamiye abafite ubumuga mu bice babarizwamo.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2022/12/23/ibikoresho-nubumenyi-buke-ni-bimwe-mu-biheza-abafite-ubumuga-ku-kugera-kuri-serivisi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)