Gen Rwarakabije ashobora guhamagarwa mu rubanza rw'abahoze muri FDLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagabo batandatu bahoze mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kuburabishwa ku byaha baregwa birimo iterabwoba.

Abo ni ari Mujyambere Leopord alias Musenyeri, Habyarimana Joseph alias Mchebo Sophoni, Habimana Marc, Ruzindana Felicien, Habimana Emmanuel na Mpakaniye Emilien.

Baregwa kurema umutwe w'ingabo utemewe, kuba mu mutwe w'iterabwoba n'ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ubwo basubiraga imbere y'urukiko kuri uyu wa Kane, umunyamategeko wunganira bamwe muri bo yasabye ko abatangabuhamya bazabazwa n'urukiko baba barimo Gen Paul Rwarakabije wahoze akuriye uwo mutwe ariko akaza gutaha mu Rwanda ku bushake bwe agasubizwa no mu kazi ; kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru.

Mu iburanisha, Me Felix Nkundabatware Bigimba wunganira Lt.Col Mpakaniye Emilien, Lt.Col Habimana Emmanuel na Gen de Brigade Léopold Mujyambere bahoze muri FDLR, ni we wahawe umwanya munini.

Yasabye urukiko ko rwahanagura ibyaha byose ku bo yunganira birimo iterabwoba, kurema no kuba mu mutwe w'abarwanyi utemewe.

Yabwiye urukiko ko abo yunganira mu mategeko bagiye muri FDLR batabishaka ahubwo barengeraga ubuzima bwabo nk'uko babyivugiye.

Ati"Iyo habuze ubushake biba bivuze ko nta cyaha cyakozwe"

Urukiko rwamubajije ukuntu umuntu yamara imyaka irenga 20 afashwe bugwate ari nako agenda yongezwa amapeti ariko bikitwa ko atari ku bushake bwe.

Me Nkundabatware avuga ko abo yunganira bari bafite abayobozi babakuriye ku buryo iyo babikinisha bari kwicwa cyangwa bagahabwa ibihano biremereye ashingiye ku mvugo zabo kandi ko hari ingero z'aho babigerageje bikanga , bakabihanirwa bikomeye

Me Nkundabatware avuga ku cyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba, yasobanuye ko itegeko rihana icyo cyaha ryasohotse nyuma mu gihe Gen Léopold Mujyambere yari afungiye muri Congo naho Lt Col Mpakaniye Emilien yari yarasezeye muri FDLR , ndetse na Lt Col Emmanuel Habimana we akaba yari arwaye umugongo na we atagikora akazi ka gisirikare.

Yasabye ko Gen Rwarakabije ahamagazwa mu rukiko

Me Nkundabatware yifuje ko abatangabuhamya batanzwe n'abakiliya be nabo bazabazwa n'urukiko.

Yavuze ko Lt.Col Mpakaniye Emilien na Gen de Brigade Léopold Mujyambere batanze abatangabuhamya barimo Gen Rwarakabije Paul babanye muri FDLR ari umuyobozi wabo.

Ati 'Léopold na Mpakaniye batanze nabo abatangabuhamya barimo Gen Rwarakabije Paul banabanaga muri FDLR ariko bo ntibigeze babazwa. Ari ibishoboka nabo bazabazwa nk'uko abo ku ruhande rw'ubushinjacyaha babajijwe."

Urukiko rwavuze ko rutanze kubaza abatangabuhamya bo ku ruhande rw'abaregwa ko rwabanje kumva kwiregura kwabo.

Rwavuze ko nyuma ruzasuzuma niba ari ngombwa ko abatangabuhamya batanzwe bahamagazwa bakabazwa.

General Paul Rwarakabije wayoboye FDLR -FOCA yagiye avugwa muri uru rubanza, yatashye mu Rwanda mu 2003 asubizwa mu kazi ka leta ; kuri ubu ari mu kiruhuko cy'iza bukuru.

Abagabo batandatu bakurikiranywe mu rukiko i Nyanza bahakana ibyaha bashinjwa, bagasaba kujyanwa mu kigo cya Mutobo guhabwa amasomo yo kubasubiza mu buzima busanzwe nk'uko byagiye bigenda kuri bagenzi babi no ku bari abayobozi n'abarwanyi babo batahutse mu bihe bitandukanye ku bushake cyangwa hakoreshejwe ingufu.

Iburanisha rizakomeza ku wa 13 Gashyantare 2023.



Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Rwarakabije-ashobora-guhamagarwa-mu-rubanza-rw-abahoze-muri-FDLR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)