Hazashya! Ariel Wayz, Bulldogg, Kenny Sol na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe habura iminsi mike ngo tugere mu mwaka wa 2023, Abanyarubavu biteguye kwakira igitaramo gikomeye kizaba ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 kizabera kuri Stade Umuganda. Iki gitaramo cyiswe ERICA 'S GISENYI FESTIVAL', kizaba kirimo ibyamamara Nyarwanda bitandukanye.

Hashize imyaka myinshi mu Karere ka Rubavu, hatabera igitaramo ngo kibere muri 'Stade Umuganda' imwe muri Stade nshya zakira abantu benshi.

Abahanzi Nyarwanda batandukanye barimo; Bull Dogg, Eric Senderi, Ariel Wayz, Kenny Sol, Impala, Young Grace, The Same na Pacifica ni bamwe mu bazaririmba. Lucky Nzeyimana wa RBA, ni we uzaba ari umushyushya rugamba muri iki gitaramo. 

Dj Philpeter azafatanya na Selekta Dady, Dj Jackso na Dj Ice mu kuvangavanga imiziki muri iki gitaramo cyitezweho kubaka amateka y'umuziki mu Karere ka Rubavu no mu Ntara y'Uburengerazuba muri rusange.

Abahanzi bazacyitabira ni bamwe mu bari gukora cyane muri Muzika Nyarwanda; Bull Dogg  uherutse gufatanya igisigo n'abarimo Junior Rumaga, Eric Senderi udasiba no kurangwa n'udushya, Ariel Wayz uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'You should know';

Kenny Sol uherutse kumvikana avugwa mu ndirimbo yafatanyije na Dj PhilPeter, Impala, The Same ndetse n'umuhanzi Pacifica uherutse gushyira hanze umuzingo w'indirimbo 11 yitiriye umwana we 'Gomez'.

NYURA HANO UGURE ITIKE YAWE UZITABIRE IKI GITARAMO

Eric Hagenimana ni we wa mbere mu mateka y'Akarere ka Rubavu uteguye igitaramo muri Stade Umuganda ari wenyine nta wundi bagifatanyije mu nzego zose. Uyu mugabo umaze kumenyekana binyuze mu gutumira abahanzi batandukanye, yasobanuye ko ibyo ashaka ari ugushimisha Abanyarwanda ubundi nabo bakamufasha gusoza umwaka neza.



Mu magambo ye yagize ati: "Njye byamfashe igihe kugira ngo negeranye bariya bahanzi, byantwaye amafaranga ariko ikintu nshyize imbere ni ugushimisha Abanyarwanda. Ndashaka ko Abanyarubavu, Abanye-congo, Abanya-Kigali, n'abandi bazaturuka impande zose, bazaza tukishimana;

Mbese tugasoza umwaka tumeze neza. Ni amateka agiye gukorwa kandi abahanzi bose natumiye ni  abahanzi bakunzwe n'abaturage ku buryo nzi neza ko bazaza tukishimana kandi Imana izadufasha bizagende neza'.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira isaa kumi n'imwe (5H00PM) z'umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi 10 Frw muri VVIP, 5000 Frw muri VIP naho ahasanzwe ni 2000 Frw. Abanyeshuri bafite amakarita y'ishuri bazemererwa kwinjira ku mafaranga igihumbi (1000 Frw) gusa..

I Rubavu hagiye kubera igitaramo cy'amateka!

GURA TIKE YAWE UNYUZE HANO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124291/hazashya-ariel-wayz-bulldogg-kenny-sol-na-eric-senderi-bahurijwe-mu-gitaramo-kizabera-kuri-124291.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)