Cristiano Ronaldo yaciye agahigo asinyira Al Nassr #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Portugal, Cristiano Ronaldo yamaze gusinyira Al Nassr yo muri Saudi Arabia aho abaye umukinnyi ugiye kujya ahembwa amafaranga menshi ku Isi, miliyoni 200 z'amayero.

Nyuma yo gutandukana na Manchester United mu Gushyingo 2022 nibwo inkuru y'uko iyi kipe yo muri Saudi Arabia imwifuza zatangiye kuvugwa.

Iyi kipe ndetse na Cristiano Ronaldo bamaze kwemeza ko uyu rutahizamu ufite uduhigo twinshi ku Isi yamaze kwerekeza muri iyi kipe.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yagize iti "Ibi birenze kwandika amateka. Iri sinyisha ntabwo rizatuma ikipe yacu igera kuri byinshi gusa ahubwo bizatuma na shampiyona yacu irebwa, igihugu cyacu ndetse n'abakibyiruka abahungu n'abakobwa kuba beza."

Cristiano Ronaldo yerekeje muri Al Nassr nyuma yo gutandukana na Manchester United yashinje kumugambanira mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan.

Aha ni ho havuye umwuka mubi bituma iyi kipe afata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye na Cristiano Ronaldo aho yari asigaje amezi 8.

Ronaldo agiye gutangira bushya nyuma y'uko atahiriwe n'igikombe cy'Isi giheruka kubera muri Qatar aho yaviriyemo muri 1/4 aho Maroc yatsinze Portugal 1-0.

Muri 2003 ni bwo yatandukanye na Sporting CP y'iwabo muri Portugal yerekeza muri Manchester United yakiniye kugeza 2009 ubwo yahitaga asinyira Real Madrid, yayivuyemo 2018 yerekeza muri Juventus yakiniye kugeza 2021 agaruka muri Manchester United.

Cristiano Ronaldo yamaze gusinyira Al Nassr
Cristiano Ronaldo yagiye kwisarurira amafaranga muri Saudi Arabia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yaciye-agahigo-asinyira-al-nassr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)