''Abifata nku rwibutso'' Safi Madiba yagarutse ku ndirimbo afitanye na nyakwigendera Dj Miller - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyibikora Safi uzwi ku izina nka Safi Madiba yavuze ku ndirimbo ifatwa nk'urwibutso kuri we yashyize kuri Album ye 'Back to Life', itazibagirana mu mitwe y'abakunzi ba Dj Miller witabye Imana agashengura imitima ya benshi bamukundaga.

Tariki 5 Mata ni imwe mu minsi itazibagirana mu mateka y'Umuziki w'u Rwanda. Mu masaha y'igicamunsi ku zuba ry'i saa sita z'amanywa muri Mata 2020, nibwo mu matwi ya benshi hatashye inkuru mbi, ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana.

Ni inkuru yatunguye benshi ndetse ica igikuba mu bakunzi b'umuziki, abari bazi uyu mugabo ndetse n'abatari bamuzi bamwumvaga nk'inkingi ya mwamba mu kuvanga imiziki.

DJ Miller yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by'indwara ya 'Stroke'.

DJ Miller ni umwe mu batangije igitekerezo cy'uko aba DJs bajya bakorana indirimbo n'abahanzi, mu rwego rwo kurushaho gukundisha Abanyarwanda umuziki w'abahanzi babo.



Source : https://yegob.rw/abifata-nku-rwibutso-safi-madiba-yagarutse-ku-ndirimbo-afitanye-na-nyakwigendera-dj-miller/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)