VIDEO : Iby'Intambara ikomeje gututumba hagati y'u Rwanda na Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ati'' Iyo utemera ikibazo ufite , ugira ahantu ubyegeka''

Mugabe Robert mu kiganiro na UKWEZI avuga ko kuba abanye-Congo bakomeje kwigaragambya bamagana u Rwanda no kuba ibihugu byombi birebana ay'ingwe ari umurage wasigiwe Perezida Tshisekedi kuko no ku bwa Kabila mukuru ariko byagendaga ariko ngo hakabamo n'ukuboko kw'abarwanya Leta y'u Rwanda ndetse n'abazungu.

Ati'' No ku bwa Kabila nibyo yakoraga ni uko ibintu bitavugwa uko biri . Congo icyo yazize ni uguhora itaka bakayitabara, Congo ikeneye ko abakongomani bwirwanya kandi bakitsinda''

Avuga ko DR-Congo ikeneye umuntu ufite igisirikare nk'icya M23 aho yaba aturutse hose ariko agatsinda ati'' Akubaka System, akubaka inzego za Leta , akazana umutekano muri Congo, agashyiramo Order,akagura ubucuruzi akabushyira mu nyungu z'igihugu akabukura mu maboko y'abantu ku giti cyabo, agaca ruswa , agashyira igihugu ku murongo, akabanisha abaturage , agacura impunzi, Congo uko ingana n'ubutunzi ifite yaba a Super-Power Country ni nayo mpamvu bayemereye vuba na bwangu kuba umunyamuryango wa EAC''

Ashimangira ko Congo ikeneye kubanza kwigenga bakarwana ubwabo hakavuka umuntu ushobora gushyira igihugu ku murongo.

Uyu munyamakuru agira inama Perezida Tshisekedi ko yaharira M23 igisirikare noneho akaba ariyo yikorera amavugurura yacyo ndetse akayiha izindi nshingano zo kurwanya imitwe yose iri ku butaka bwa Congo haba iy'abanyagihugu n'irwanya ibihugu by'abaturanyi kandi ko abikoze gutyo ibintu byajya ku murongo.

Agaruka ku bushobozi bwa Perezida Tshisekedi , Robert Mugabe avuga ko bisekeje kuba uwo bita umwanzi wabo ariwe abaturage bahungiraho bityo ko ikibazo cya Congo gishingiye ku miyoborere naho abaturage ntakibazo bafitanye.

U Rwanda rwishoye mu ntambara na Congo rwahomba||Tshisekedi ni Perezida udashoboye||Robert Mugabe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/VIDEO-Iby-Intambara-ikomeje-gututumba-hagati-y-u-Rwanda-na-Congo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)