Umutoza watandukanye na Gasogi United yashinje KNC gushaka kwigira 'umutoza' w'iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza uheruka gutandukana na Gasogi United, umunya-Misiri, Ahmed Adel Abdelrahaman yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye asesa amasezerano na Gasogi United ari uko ubuyobozi bw'iyi kipe bwivangaga no mu mitoreze y'ikipe.

Ejo hashize ni bwo Gasogi United yemeje ko yamaze gutandukana n'abatoza ba yo, Ahmed Adel Abdelrahaman ndetse n'umwungiriza we Bahaaeldin Ibrahim.

Mu itangazo iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yavuze ko yatandukanye n'aba batoza ku bwumvikane bw'impande zombi.

Yagize iti 'Nyuma yo kwemeranya kuganisha ku gusesa amasezerano y'akazi yacu ku bwumvikane, turabashimira ku byo mwadukoreye.'

Mu kiganiro uyu mutoza Ahmed Adel yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko nta kibazo na kimwe kizaba nyuma kuko amasezerano ari we wisabiye kuyasesa n'ubuyobozi bukabyemera.

Ati 'ku kijyanye n'amasezerano nasabye perezida ko dusesa amasezerano na we aremera, nta kibazo kirimo byakozwe neza, byararangiye turi inshuti, nta kindi kibazo mfite, buri kimwe kimeze neza, ndifuriza ibyiza Gasogi United mu bihe biri imbere.'

Yakomeje avuga ko mu gihe yari amaze muri Gasogi United yigiyemo byinshi ariko na none akaba atazi ikibazo aho kiri niba ari we ugifite cyangwa ari Gasogi United.

Ati 'Iyo ugiye ahantu hashya wiga ibintu bishya, ibi bihe nize ibintu byinshi cyane, ubunararibonye busobanuye imitekerereze ya we, ingorane za we, ibyufuzo bya we. Intego nini za Gasogi United nagerageje kuba nazigeraho ariko sinzi wenda ni cyo gihe cyo guhindura, nagerageje uko nshoboye kose ariko sinzi aho ikibazo kiri niba ari njye cyangwa niba ari bo.'

Nyuma y'uko impande zombi zitandukanye haje amakuru y'uko imwe mu mpamvu zatumye batandukana harimo ko perezida w'iyi kipe KNC yamuvangiraga amutegeka abo akinisha ndetse n'uko agomba gusumbuza mu gihe umukino urimo kuba nk'aho KNC atumvaga uburyo abakinnyi barimo nka Kazindu Guy kapiteni w'ikipe, Kaneza Augustin na Malipangu badakina.

Kuri iki kibazo Ahmed Adel yabwiye ISIMBI ko ibyo byabayeho ndetse ko ari na kimwe mu byatumye ahitamo gutandukana na Gasogi United.

Ati 'ku kijyanye no kumpatiriza gukinisha umukinnyi no gusimbuza abakinnyi bivuye mu buyobozi, nabibwiye itangazamakuru mbere, nta muntu n'umwe wansyiraho igitutu cyo kubikora hagize ubikora njye ntabwo nzaba ndi hano, akaba ari na byo urimo kubona [Ahahaha!]'

Ni inshuro nyinshi byagiye byumvikana muri Gasogi United ko perezida w'iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] avangira abatoza ababwira abakinnyi akinisha ndetse n'uburyo agomba gusimbuza.

Muri Nyakanya 2022 ni bwo Gasogi United yerekenye Ahmed Adel nk'umutoza mushya w'iyi kipe, ayisize ku mwanya wa 5 n'amanota 10 aho mu mikino 6 yatsinzemo 3 anganya umwe atsindwa 2.

Ahmed Adel yashinje KNC kwivanga mu mitoreze y'ikipe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-watandukanye-na-gasogi-united-yashinje-knc-gushaka-kwigira-umutoza-w-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)