Lionel Messi yateye umugongo Barcelona na PSG ahitamo indi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru aravuga ko Lionel Messi yirengagije telefoni ya FC Barcelona ishaka ko yongera kuyerekezamo ahubwo ahitamo kugirana ibiganiro n'ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika.

Uyu munya Argentine w'icyamamare ngo arashaka kwerekeza muri shampiyona ya MLS mugihe amasezerano afitanye na Paris Saint-Germain azaba arangiye mu mpeshyi.

FC Barcelona yifuza kugarura Messi kugira ngo yongere kubafasha gushinga imizi cyane ko nyuma yo kuyivamo batararenga amatsinda ya Champions League.

Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Espagne,Sport kibitangaza, ngo Messi yanze kwitaba telefoni y'umwungiriza wa perezida w'ikipe, Joan Laporta,ushinzwe kuganira n'abakinnyi.

Messi w'imyaka 35, asa nkaho yamaze kumenyera i Paris,kuko amaze gutsinda ibitego 12 anatanga imipira 13 yavuyemo ibitego mu mikino 17 amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.

Nubwo PSG nayo yifuza kumugumana igihe kirekire,amakuru menshi avuga ko ahazaza ha Messi ari ukwerekeza ahandi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yateye-umugongo-barcelona-na-psg-ahitamo-indi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)