Umunyamakuru Cyuzuzo yasabwe aranakobwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d'Arc yasabwe anakobwa n'umukunzi we Thierry Eric Niyigaba.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo ni bwo habayeho umuhango wo gusaba no gukwa Cyuzuzo Jeanne d'Arc.

Uyu muhango ukaba wabereye mu Magepfo y'u Rwanda mu Karere ka Huye i Butare.

Biteganyijwe ko nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, ku wa Gatandatu w'icyumweru gitaha tariki ya 12 Ugushyingo 2022 ari bwo hazaba indi mihango y'ubukwe irimo gusezerana imbere y'Imana.

Akoze ubukwe nyuma y'uko mu mpera z'ukwezi gushize k'Ukwakira 2022, Cyuzuzo yari yakorewe ibirori byo usezera ku bukumi bizwi nka 'Bridal Shower'.

Cyuzuzo na Thierry bakaba bamaze igihe bakundana, mu Kuboza 2021 ari bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y'uko yerekeza kuri KISS FM.

Cyuzuzo yasabwe aranakobwa
Cyuzuo (ufite indabo) yari aberewe kandi yishimye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-cyuzuzo-yasabwe-aranakobwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)