Rubavu: Abaturage bashimiye ingabo z'u Rwanda zikomeje kuba maso ku mupaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bavuga ko bizeye ingabo z'u Rwanda nyuma yuko hari undi musirikare bikekwa ko ari uwa FARDC wavogereye umupaka akinjira mu Rwanda arasa, na we akaraswa n'ingabo z'u Rwanda, agahita ahasiga ubuzima.

Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi uherereyemo umupaka wa Petite Barrière warasiweho uyu musirikare, babwiye RADIOTV10 dkesha iyi nkuru ko iki gikorwa cy'ubushotoranyi bwongeye gukorerwa u Rwanda kitabateye ubwoba cyane kuko bizeye ingabo z'u Rwanda.

Umwe yagize ati 'Umutekano w'u Rwanda urahari ukomeye cyane, yewe urahari ukomeye kuko na we nubwo aba aje kuriya ariko ababishinzwe baba bareba no mu nda yacu barahareba.'

Uyu muturage ukomeza agaragaza icyizere bafitiye ingabo z'u Rwanda, agira ati 'Umva nta n'uzibeshya ngo atere intambwe ngo aharenge, umva ni kuriya, utera intambwe ugera iwacu, bagukubita usubirayo. Umutekano urahari.'

Undi muturage wo mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari, yavuze ko muri ayo masaha yarasiwemo uyu musirikare, baraye bumvise urusaku rw'amasasu, bakayoberwa ibibaye.

Ati 'Twabanje kugira ubwoba kubera ibibazo bisanzwe biriho, ariko tugiye kumva twumva amasasu arahagaze, mu gitondo ni bwo habonetse umurambo w'uriya musirikare.'

Aba baturage bavuga ko bahumurijwe n'inzego kandi ko na bo ubwabo basanzwe bizeye Ingabo z'u Rwanda ko zihora ziryamiye amajanja ku buryo ntawabona aho amenera ngo aze guhungabanya umutekano w'Igihugu cyabo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-abaturage-bashimiye-ingabo-z-u-rwanda-zikomeje-kuba-maso-ku-mupaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)