Perezida Kagame yahaye ipeti ba Ofisiye bashy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame yashimiye aba basirikare ko bitwaye neza, ababwira ko inshingano yabo ari ukurinda igihugu n'abagituye.

Yagize ati "Kuba muri hano ni uko mwabyifashemo neza mukarangiza ayo masomo neza, mwavanyemo ubumenyi, mwavanyemo ubushobozi butandukanye, bijyanye n'imbaraga n'imyifatire myiza, hanyuma icyo mwashakaga mukaba mukigezeho turabibashimira cyane.

Sinshidikanya ko ubu mwiteguye bihagije, kandi mufite ibisabwa byose kugira ngo mwuzuze inshingano zanyu zo kurinda umutekano w'igihugu n'amajyambere y'abagituye.'


Abasirikare barangije amahugurwa kuri iki cyiciro ni 568 bagizwe n'abasore 515 ndetse n'abakobwa ni 53. muri aba, 475 bahawe imyitozo mu gihe cy'umwaka umwe, naho 93 bize imyaka ine amasomo asanzwe n'ajyanye n'igisirikare.

Uretse aba 568 bigiye mu ishuri rya Gako kandi, hari abandi basirikare 24 bize mu bihugu byo hanze nabo barahiriye gukorera u Rwanda, barimo na Ian Kagame, umwe mu bana ba Perezida Kagame, uherutse gusoreza amasomo mu Bwongereza.


Ian Kagame ni umwe mu barahiriye gukorera u Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122567/perezida-kagame-yahaye-ipeti-ba-ofisiye-bashya-abashimira-imyitwarire-myiza-122567.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)