Mu mukino wasojwe n'imirwano ikomeye, rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou yatsindiye Amavubi igitego cye cya mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d'Ivoire uheruka guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Ni mu mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Sudani 1-0 ari na cyo cya Gerard Bi Goua, ukaba wasojwe n'imirwano yakuruwe na Muhadjiri n'umukinnyi wa Sudani.

Uyu rutahizamu akaba yari inshuro ye ya kabiri ahamagawe mu ikipe y'igihugu kuko ubwa mbere yahamagawe muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yakinaga na Guinea umukino wa gicuti muri Maroc, gusa ntiyabashije gutsinda.

Yongeye kwitabazwa mu mikino 2 ya gicuti Amavubi yateguye na Sudani yabereye mu Rwanda.

Umukino umwe wabaye ku wa Kane w'iki cyumweru akaba yarinjiye mu kibuga asimbura, ni mu gihe undi wabaye uyu munsi aho yabanje mu kibuga, ni mikino yose yabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Gerard Bi Goua byamusabye iminota 20 gusa kugira ngo abe afunguye konti ye y'ibitego mu ikipe y'igihugu Amavubi, ni ku mupira mwiza yari ahawe na Tuyisenge Arsene.

Abasore b'u Rwanda bagerageje gushaka ikindi gitego binyuze mu basore nka Mugenzi Bienvenue, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio binjiye mu kibuga basimbura ndetse na Sahabo Hakim wabanje mu kibuga usanzwe ukinira Lille y'abatarengeje imyaka 19 wishimiwe cyane b'abanyarwanda.

Ubwo umusifuzi Ishimwe Claude yari asoje umukino hanayeho gushyamirana hagati ya Hakizimana Muhadjiri ndetse na Farga wa Sudani aho barwanye.

Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha iyi mirwano maze umukinnyi wa Sudani abaca mu rihumye ajya gukibita Muhadjiri wari umwiteguye amutera umugeri ariko umunyezamu wa kabiri wa Sudani ahita yishyurira mugenzi we akubita mu Muhadjiri ahungira mu rwambariro.

11 Amavubi yabanje mu kibuga

Emmanuel Imanishimwe Mangwende agenzura umupira
Sahabo Hakim wa Lille yagaragaje urwego rwo hejuru
Arsene watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere
Rafael York agerageza gutera mu izamu
Gerard Bi Goua Gohou atsinda igitego cye cya mbere mu ikipe y'igihugu Amavubi
Yishimira igitego cye
Bagenzi be bamufasha kwishimira iki gitego
Ni umukino wasojwe n'imirwano yakuruwe na Muhadjiri n'umukinnyi wa Sudani



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-gerard-bi-goua-gohou-yatsindiye-amavubi-igiteigitego-cye-cya-mbere-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)