Bosco Nshuti yambikanye impeta y'urudashira n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bosco Nshuti azwi mu ndirimbo "Ibyo Ntunze" yakunzwe bihebuje, "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n'ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y'Imana" na "Ni muri Yesu".

Uyu muramyi uherutse gukora igitaramo gikomeye yise 'Unconditional Live Live Worship Concet' cyabereye muri Camp Kigali kuwa 30 Ukwakira 2022, yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Vanessa aherurse kwereka imbaga yitabiriye iki gitaramo cye aheruka gukora.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 3 bamaze bakundana nk'uko Bosco Nshuti aherutse kubitangariza inyaRwanda. Berekanwe mu rusengero rwa ADEPR Mbugangari-Rubavu tariki 14 Kanama 2022, bemererwa gutangiza umushinga w'ubukwe bwabo.

Nyuma y'uko berekanwe mu rusengero ubwo batangizaga umushinga w'ubukwe bwabo, Bosco Nshuti yanyarukiye kuri Instagram, avuga ko ari isezerano risohoye, ati 'Imenya ibidukwiriye mu gihe nyacyo, ntacyo yavuze ngo gihere".

Urukundo rwabo rwakomeje gushinga imizi, kugeza ubwo tariki 10/11/2022 basezerana imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye muri Kigali. Tariki 12/11/2022 ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, wabereye mu Karere ka Rubavu.

Uyu munsi tariki 19/11/2022 ni bwo bambikanye impeta y'urukundo rudashira, bahamya isezerano ryabo imbere y'Imana n'imbere y'abakristo n'inshuti zabo. Abatumiwe mu bukwe, biyakiriye i Kibagabaga kuri Saint Ignatius.


Bahamije isezerano ryabo kuri uyu wa Gatandatu


Ku munsi batangirijeho umushinga w'ubukwe


Bosco Nshuti yerekanye umukunzi we mu gitaramo aheruka gukora


Baherutse gusezerana imbere y'amategeko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123026/bosco-nshuti-yambikanye-impeta-yurudashira-na-vanessa-bamaze-imyaka-3-bakundana-123026.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)