Lionel Messi yagize imvune habura iminsi mike ngo igikombe cy'isi gitangire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Lionel Messi yagize ubwoba bw'imvune yagize habura ibyumweru bibiri gusa ngo igikombe cy'isi gitangire.

Paris Saint-Germain yemeje ko uyu munya Argentine atarakina umukino w'uyu munsi na Lorient kubera imvune yagize ku kagombambari.

Ikipe ariko ishimangira ko ari ikibazo gito.

Kandi byitezwe ko azagaruka mu myitozo yuzuye mu cyumweru gitaha.

PSG izakira Auxerre mu mpera zicyumweru gitaha, umukino wabo wa nyuma bagafata ikiruhuko cy'igikombe cy'isi.

Kapiteni wa Argentine, Messi yifuza cyane guhesha igihugu cye igikombe cy'isi ku ya 18 Ukuboza - kandi yizera ko ashobora gukirira ku gihe kuko umukino wabo wa mbere bazawukina na Saudi Arabia ku ya 22 Ugushyingo.

Agentine iri mu itsinda rimwe rya C kandi na Mexico na Poland.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rutahizamu-lionel-messi-yagize-ubwoba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)