Leta ya Congo mu mvugo igaragaza kwinyuraguramo ihakana imvugo zibasira u Rwanda ishinja amahanga uburyarya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva M23 yakubura imirwano, RDC yihutiye kuvuga ko yatewe n'u Rwanda ndetse isaba amahanga uhereye ku bihugu bikomeye nka Amerika, u Bufaransa n'u Bubiligi gufatira u Rwanda ibihano.

Ibi bihugu byose byanze kugwa mu mutego wa RDC ahubwo bisaba ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo bikwiriye gukemuka binyuze mu biganiro n'imitwe irwanya ubutegetsi.

Inzira y'ibiganiro ni yo yahawe intebe binyuze masezerano ya Nairobi na Luanda, ibintu bitigeze binyura Guverinoma ya Félix Tshisekedi ku buryo bisa n'aho yamaze gutsindwa urugamba rwa mbere yari ihanze amaso.

Bitangira RDC yumvaga ko u Rwanda rugiye gufatirwa ibihano nk'uko byagenze mu 2012 ubwo nanone umutwe wa M23 warwanaga n'Ingabo za FARDC kugeza n'aho wigarurira Umujyi wa Goma.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w'Itumanaho, Patrick Muyaya, yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique, avuga ko Umuryango Mpuzamahanga uri kurangwa n'uburyarya mu kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Yari abajijwe icyo avuga ku kuba ibirego u Rwanda rushinjwa, amahanga atabiha agaciro ahubwo agasaba RDC ko ikibazo cy'umutekano muke cyakemuka binyuze mu biganiro.

Ati 'Ikibazo ni uko umuryango mpuzamahanga uri kugaragaza uburyarya muri iki kibazo [...] Ukraine ni ingenzi cyane kuri bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga, ariko ni ngombwa kuzirikana ko imyitwarire y'u Rwanda ntaho itandukaniye n'iy'u Burusiya.'

U Rwanda ruvuga ko umutwe wa FDLR ari wo shingiro ry'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, bitandukanye n'ibirego bya Congo by'uko u Rwanda arirwo nyirabayazana.

Muyaya yabajijwe icyo RDC iri gukora mu gukemura ikibazo cy'uyu mutwe uhangayikishije u Rwanda, asubiza ko 'FDLR yangije byinshi muri RDC kurusha mu Rwanda' ndetse ko 'nta kibazo iteye ubutegetsi bwa Kigali' ahubwo ko iyo u Rwanda ruri kuvuga FDLR ruba ruri kuyobya uburari, ndetse ko igisirikare cya FARDC nta mikoranire gifitanye n'uyu mutwe.

Nubwo avuga gutya ariko, Raporo y'impuguke za Loni yagiye hanze hutihuti muri Kanama uyu mwaka, ishinja ingabo za Congo gufatanya n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR mu mirwano na M23.

Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rushinja FARDC gufatanya na FDLR bagatera ibisasu ku butaka bwarwo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston, aherutse kuvuga ko impamvu amahanga adaha umwanya ibirego bya RDC ku Rwanda, ari nta bimenyetso bihari bishinja u Rwanda.

Amb. Busingye yavuze guverinoma ya Congo igomba gufata ibibazo ikabigira ibyayo ikanabikemura ikareka gushaka kwikoreza abandi umutwaro wayo.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 130 yihariye igice kinini cy'uburasirazuba bw'igihugu, ihonyora uburenganzira bwa muntu harimo no gufata abagore n'abakobwa ku ngufu, ariko icyo kitabonwa nk'ikibazo n'ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ati "Nta Guverinoma itakabaye ihangayikishwa n'ibikorwa by'ihohoterwa by'imitwe yitwaje intwaro yiyongera nk'ibihumyo mu bice bitandukanye bya RDC."

Imibare igaragaza ko kuva mu 2017 kugeza muri Kamena 2022, igisirikare cya Congo FARDC na ADF ari bo bagize uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo kuko nka ADF yagaragaye mu bikorwa 451 naho FARDC ikagaragara mu bikorwa 416, mu gihe M23 yagaragaye mu gikorwa kimwe.

Busingye agendeye kuri iyi mibare, yavuze ko Guverinoma ya RDC idahangayikishijwe n'ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu birimo gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi no gusahura bikorwa na FARDC kandi ari igisirikare cya Leta.

Busingye yasobanuye ko "nta guverinoma itazi ko M23 ari ikibazo cya RDC gituruka ku irangamimerere ry'abayigize, amateka n'aho baturuka, ariko iki gihugu kikaba cyarashyize imbere kubyirengagiza nkana".

Ati "Gushinja ni kimwe, ni igice cyoroshye. Gushinja no kugerageza kubitangira ibimenyetso bihamye ni ikindi.

Ariko gushinja gusa nta kimenyetso, ukabikora gusa kuko ari impamvu ya politiki kubikora, ni ikindi kintu kidasanzwe gisaba umuhate ngo bigerweho".

RDC yigaramye imvugo z'urwango zibasira u Rwanda n'abavuga Ikinyarwanda

Kuva M23 yakubura imirwano mu ntangiriro z'uyu mwaka, imvugo zibiba urwango zibasira u Rwanda n'abanyarwanda hamwe n'abavuga ikinyarwanda zatangiye gukaza umurego muri RDC.

Byageze n'aho abayobozi mu nzego zitandukanye muri RDC batangira gusaba abaturage kwegura intwaro, zirimo imihoro, ibyuma n'amacumu; bakitegura kwikiza abanyarwanda aho bari hose.

Guhera muri Werurwe, abavuga Ikinyarwanda bakorera hirya no hino muri Congo bari bageramiwe, bahigwa ku buryo bamwe bishwe abandi imitungo yabo igasahurwa.

Hari amashusho y'umupolisi mukuru wagaragaye i Goma ari gusaba abaturage gufata imihoro n'ibyuma bakarwanya Abanyarwanda.

Ni imvugo zamaganywe n'u Rwanda ndetse n'ibindi bihugu kugeza n'aho mu biganiro Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Anthony Blinken, yagiranye na Perezida Tshisekedi bagarutse kuri iyo ngingo.

Avuye i Kinshasa mu ntangiriro za Kanama, Blinken yagize ati 'Twagaragaje iyenyegezwa ry'imvugo z'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC n'impamvu ari ngombwa kubyamagana. Twongeye gusaba kandi iyubahirizwa ry'ubusugire bw'ibihugu byose mu karere.'

Guverinoma ya RDC ntiyemera ko izo mvugo zihari nubwo ibimenyetso biboneshwa amaso. Muyaya yavuze ko nta muyobozi wa Congo urumvikana mu mvugo zibiba urwango zibasira u Rwanda cyangwa se abavuga Ikinyarwanda.



Source : https://imirasire.com/?Leta-ya-Congo-mu-mvugo-igaragaza-kwinyuraguramo-ihakana-imvugo-zibasira-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)