Jubilee Revival Assembly bagiye gutaha urusen... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itorero Jubilee Revival Assembly riyoborwa n'abashumba Pastor Stanly na Julinne Kabanda, ryatangiye tariki ya 13 Kanama 2008, rikaba rishishikajwe no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yubile ku Isi yose "Blowing the trumpet of freedom" (Abalewi 25:8).

Iyerekwa ryabo ni "ukubona abantu baba mu mudendezo ku bw'umwaka w'imbabazi z'Imana (Jubilee)". Bari mu byishimo kuba bagiye gutangira gusengera mu rusengero rwabo bwite, nyuma y'imyaka 14 bari bamaze bakodesha.

Kujya mu rusengero rwabo bwite ni ibintu bavuga ko bitari byoroshye nk'uko Pastor Stanly abitangaza ati "Niba hari imvune ibaho ni ugukodesha, cyane cyane ukodeshereza abantu amagana cgangwa ibihumbi, abantu benshi mwimuka gacyeya, bakumva ko byacitse".

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, Pastor Stanly Kabanda yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba bagiye gusengera mu rusengero rwabo. Ati "Ni intambwe ikomeye. Tuzaba dushimira Imana ku ntambwe iduteje, itugejejeho, yo kuba dushoje urusengero rwacu rwiza, dushimira Imana ku bw'icyo gikorwa".

Uru rusengero ruzatahwa ku mugaragaro mu giterane kizaba mu cyumweru gitaha. Iki giterane kizatangira guhera kuwa Gatanu tariki ya 9-12 Ugushyingo 2022. Ni iiterane cy'ivugabutumwa kizakorerwamo ibikorwa bibiri ari byo: 

"Gutaha inyubako y'urusengero iherereye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi, umudugudu wa Kibaya, ndetse no kwizihiza isabukuru y'imyaka 14 itorero rimaze ritangiye umurimo".

Iki giterane kizabera i Nyarugunga/Kanombe mu Mujyi wa Kigali ku nyubako nshya y'iri Torero. Kizajya gitangira saa kumi n'imwe z'umugoroba mu minsi y'imibyizi naho kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo, kizatangira saa cyenda z'amanywa.

Muri iki giterane hazaba hari abakozi b'Imana batandukanye barimo Pastor Richard Pillah wo muri Afrika y'Epfo n'abaramyi barimo amatsinda nk Alarm Ministries, Gisubizo Ministries na Grace Room Worship Team, ndetse tuzabana na James & Daniella, Ben & Chance, Rene & Tracy. 

"Ni umugisha ukomeye kuzabana namwe dushimira Imana ku mirimo yakoze" - Pastor Stanly umuyobozi mukuru wa Jubilee Revival Assembly. 

Uretse kuba bishimira ko hashize imyaka 14 batangije Itorero Jubilee Revival Assembly, Pastor Stanly na Pastor Julienne Kabanda, bari no kwizihiza imyaka 19 bamaze mu rushako. Bishimira cyane iyi myaka bamaranye na cyane ko urushako ari umushinga w'Imana nk'uko Pastor Julienne yabitangaje.


Pastor Stanly & Julienne Kabanda bamaranye imyaka 19 mu rushako


Pastor Stanly Kabanda Umushumba Mukuru wa Jubilee Revival Assembly yibarutse Grace Room


Jubilee Revival Assembly yateguye igiterane gikomeye

REBA HANO IKIGANIRO PASTOR STANLY NA JULIENNE BAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122588/jubilee-revival-assembly-igiye-gutaha-inyubako-yurusengero-bujuje-nyuma-yimyaka-14-video-122588.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)