Igikombe cy'isi: Bigoranye Portugal ya Crista... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino yo mu itsinda H mu gikombe cy'isi yatangiye gukinwa uyu munsi, umukino ubanza muri iri tsinda wabaye saa cyenda aho Uruguay yanganyije na South Korea 0-0. Umukino wari utegerejwe na benshi n'ubundi muri iri tsinda, watangiye gukinwa saa kumi n'ebyiri kuri Stadium 974. Ikipe y'igihugu ya Portugal mu mukino w'imbaraga yatsinze ikipe y'igihugu ya Ghana, iri mu makipe 5 ahagarariye umugabane w'Afuruka.

Ikipe y'igihugu ya Portugal niyo yatangiye itambaza umupira neza ndetse inagera imbere y'izamu, kuko mu minota itatu gusa bari bamaze kubona koroneri n'ubwo ntacyavuyemo.

Abakinnyi ba Portugal 11 babanje mu kibuga: Diogo Costa; Cancelo, Danilo, Rúben Dias, Guerreiro; Neves; B. Fernandes, B. Silva, Otávio, Joao Félix; Cristiano Ronaldo.

Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Portugal uri gukina nta kipe afite, Cristiano Ronaldo, ku munota wa 8 yahushije igitego asigaranye n'umuzamu wa Ghana.

Abakinnyi 11 ba Ghana babanje mu kibuga: Ati Zigi; Seidu, Djiku, Salisu, Amartey, Rahman; Partey, Abdul Samed; Kudus, Iñaki Williams, André Ayew.


Umupira Ronaldo yashyize ku mutwe ariko kubw'amahirwe make ukanyura impande y'izamu

Ikipe y'igihugu ya Portugal wabonaga ishaka igitego hakiri kare yakomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Ghana, maze ku munota wa 12 nanone Ronaldo arongera arata ikindi gitego ashyize umupira ku mutwe, wari uvuye muri koroneri ariko unyura impande y'izamu. 

Mu minota 20 Ghana yakiniraga inyuma cyane nayo yatangiye kunyuzamo ikagera imbere mu kibuga cya Portugal, ariko kuba babona igitego biranga.

Ku munota wa 30 Cristiano Ronaldo yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga, bitewe n'uko yari yasunitse umukinnyi wa Ghana witwa Alexander Djiku. 

Ghana mu minota 35 nanone yongeye kwirukankana imipira ikajyera imbere y'izamu, ariko hakabura umukinnyi utsinda igitego. Mu minota ya nyuma y'igice cya mbere Portugal yari iri gukinira mu rubuga rwa Ghana inatera imipira iremereye imbere y'izamu, ariko igitego kirabura burundu bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.


Cristano Ronaldo warangije igicye cya mbere gutsinda byanze 

Mu minota Iianu ya mbere y'igice cya 2 n'ubundi Portugal yatangiye ikinira mu kibuga cya Ghana ishaka igitego cya 1 ku bubi no kubwiza, ariko kirabura burundu. Ku munota wa 53 Ghana yabonye uburyo bw'igitego binyuze kuri Kudus wirukankanye umupira, ariko ageze imbere y'izamu arawutera unyura ku ruhande gato. 

Ku munota wa 63 umukinnyi wa Ghana witwa Mohammed Salisu yakoreye ikosa kuri Cristano Ronaldo ari mu rubuga rw'amahina maze umusifuzi yanzura ko ari penariti, ku munota wa 65 Ronaldo n'ubundi yahise ayitsinda biba igitego 1-0 ndetse ahita aba n'umukinnyi utsinze igitego mu bikombe by'isi 5 bitandukanye. 


Bruno watanze imipira 2 ivamo ibitego

Ghana ikimara gutsindwa yahise ifungura ireka gukinira inyuma itangira kwataka cyane, maze ku munota wa 73 binyuze kuri Kudus wari umeze nk'uwariye amavubi aha umupira mwiza André Ayew ahita atsinda igitego cyo kwishyura cya Ghana.

Nyuma y'uko Ghana ibonye igitego cyo kwishyura yabaye nk'ikojeje agati mu ntozi Portugal ikora ibimeze nk'ibitangaza, maze ku munota wa 78 Joao Felix atsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Bruno Fernandes ndetse no ku munota wa 80 Rafael Leao atsinda ikindi cya 3 n'ubundi ku mupira yari ahawe na Bruno Fernandes. Ku munota wa 89 Bukari winjiye mu kibuga asimbuye Kudusi yatsinze igitego cya 2 cya Ghana. 

Bukari watsinze igitego cya 2 cya Ghana 

Mu minota ya nyuma Ghana yagumye kwataka cyane ishaka igitego cyo kwishyura ariko umuzamu wa Portugal ababera ibamba, bituma umukino urangira ari ibitego 3 bya Portugal kuri 2 bya Ghana.









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123189/igikombe-cyisi-bigoranye-portugal-ya-cristano-ronaldo-wumushomeri-yatsinze-ghana-123189.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)