Ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wemeye gukinira Amavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Espagne, Jon Bakero Gonzalez yemeye gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.

Jon Bakero afite imyaka 25 akaba akinira ikipe ya Pontevedra mu cyiciro cya gatatu muri Espagne.

Ni umuhungu kandi wa José Maria Bakera wakiniye FC Barcelona akaba inshuti magara ya perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier ari we na we wagize uruhare ngo abe yaza gukinira u Rwanda nk'uko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI abivuga. Uyu Marira Bakero aheruka mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.

Nta gihindutse biteganyijwe ko uyu mukinnyi azakinira u Rwanda umukino wa mbere muri uku kwezi ubwo u Rwanda ruzaba rukina umukino wa gicuti na Sudani, ni mu gihe azaba yabonye ibyangombwa ariko.

Akaba yiyongereye kuri Gerard Gohou ukomoka muri Côte d'Ivoire we wamaze gukina umukino we wa mbere mu Mavubi.

Bakero wifuzwa kugira ngo afashe Amavubi kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 yakiniye amakipe atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Toronto Fc, Phoenix Rising FC ndetse na Slavia Sofia yo muri Bulgaria.

Jon Bakero González bivugwa ko yemeye gukinira Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyo-wamenya-kuri-rutahizamu-mushya-wemeye-gukinira-amavubi-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)