Header Ads Widget

Technology

Cameroon yatsindiwe mu gikombe cy'isi n'umwana yibyariye #rwanda #RwOT

Ikipe ya Cameroon yaje gutwara igikombe cy'isi nkuko byemejwe na Samuel Eto'o yatangiye itsindwa n'Ubusuwisi igitego 1-0.

Igitego Cameroon yatsinzwe na Breel Embolo wavukiye i Youandé,nicyo gitumye itabona amanota 3 ya mbere mu itsinda.

Embolo yanze kwishimira iki gitego yatsinze Cameroon yavukiyemo,ku munota wa 48 w'umukino ku mupira mwiza yahawe na Shaqiri ari mu rubuga rw'amahina.

Intare z'inkazi zababajwe no gutsindwa,mur uyu mukino wari ku rwego rwo hasi wabereye kuri Stade ya Al Janoub muri Qatar.

Aya makipe yombi ari kumwe na Brazil mu itsinda,yari hasi bishoboka kuko nta buryo bwinshi yaremye ndetse nta no guhererekanye umupira byo ku rwego rwo hejuru byabayeho.

Uyu munsi hari imikino irimo uwa Uruguay na Koreya y'Epfo,Portugal na Ghana na Brazil na Serbia.

Cameroon ibaye igihugu cya kabiri cya Afurika kinaniwe kubona inota nyuma ya Senegal yatsinzwe n'Ubuholandi 2-0.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cameroon-yatsindiwe-mu-gikombe-cy-isi-n-umwana-yibyariye

Post a Comment

0 Comments

Nature