Uwari Umukozi wo mu rugo yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Kabuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kane, umucamanza uyoboye iburanisha yatangiye abwira urukiko ko na bwo Félicien Kabuga yahisemo kutaryitabira, ku mpamvu umucamanza atavuze, ariko ko urubanza rukomeza adahari.

Nuko umunyamategeko wo ku ruhande rushinja Kabuga atangira atanga incamake y'ubuhamya bw'umutangabuhamya wumviswe n'urukiko mu iburanisha ryabaye ku wa gatatu nyuma saa sita.

Uwo mugore, uvuga ko mu 1994 yabaga ku Muhima mu mujyi wa Kigali, muri iyo ncamake yabwiye urukiko ko nyuma y'umwaduko w'amashyaka menshi mu Rwanda yakunze kubona abategetsi bo mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi n'abo muri CDR bakorera inama mu nzu ya Kabuga aho ku Muhima.

Avuga ko na mbere yuko jenoside itangira, Interahamwe zari zaratangiye kwibasira Abatutsi.

Avuga ko inshuro ebyiri mu 1993, we ubwe yabonye Kabuga ari kumwe n'izo Nterahamwe zakoreshaga iyo nzu ye yo ku Muhima, zirimo n'izari zaragize uruhare mu kuyubaka zivuye iwabo wa Kabuga i Byumba.

Uwo mutangabuhamya w'ubushinjacyaha avuga ko mubyara we yaje kwicwa n'Interahamwe nyuma yuko zibafunganye zikanabafata ku ngufu.

Avuga ko yajyaga yumva radio RTLM kugeza mu kwezi kwa gatanu mu 1994, aho umwe mu banyamakuru bayo Valérie Bemeriki yakundaga gushishikariza Interahamwe gufata ku ngufu Abatutsikazi yitaga "ibizungerezi".

Bemeriki wari umunyamakuru wa RTLM yemeye ibyaha yarezwe bya jenoside akatirwa gufungwa burundu, afungiye muri gereza ya Kigali.

Nyuma y'ubwo buhamya, urukiko rwumvise ubw'undi mutangabuhamya w'umugore ushinja Kabuga, uvuga ko yahoze ari umukozi wo mu rugo hagati yo mu mwaka wa 1990 na 1994.

Avuga ko yagiye abona Interahamwe zikora imyitozo ku Kimihurura i Kigali, na mbere yuko jenoside itangira.

Uyu mutangabuhamya avuga ko mu 1993 yabonye Kabuga ari kumwe n'umukuru w'izo Nterahamwe zo ku Kimihurura, ndetse abona zirimo guhabwa intwaro.

Avuga ko nyuma yaje guhungishirizwa kuri stade Amahoro mu gihe cya jenoside, bikozwe n'abasirikare b'umuryango w'abibumbye bo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR/UNAMIR).

Avuga ko aho kuri stade Amahoro bamwe mu bahahungiye bari bahunganye amaradio, ari na ko bashoboye kumva radio RTLM, bakumva abanyamakuru bayo Kantano na Valérie Bemeriki bavuga ko ubatera inkunga ari Felicien Kabuga.

Ndetse ngo abo banyamakuru bumvikanye bashishikariza Interahamwe kugaba igitero kuri stade Amahoro bavuga ngo "Inyenzi nyinshi ni ho ziri".

Uwo mutangabuhamya - incamake y'ubuhamya bwe yasomwaga n'umwe mu banyamategeko bashinja Kabuga - yavuze ko abo banyamakuru bakoreshaga imvugo yo gupfobya, nkaho bashishikarizaga Interahamwe "kumva icyanga cy'Abatutsikazi", ibyo we yumva ko kwari ukuzishishikariza kubafata ku ngufu.

Uwo mutangabuhamya yavuze ko nyuma yaho mu 1994 yaje kongera guhura n'umuryango we nyuma yuko Inkotanyi zibajyanye mu gace zagenzuraga i Byumba, nyuma bahava bongera gusubira i Kigali nyuma yuko yigaruriwe na FPR.

Yabajijwe n'uwo munyamategeko niba hari ahandi hantu ho muri Kigali Kantano yashishikarizaga Interahamwe kujya guhiga Abatutsi, avuga mu Rugunga, kandi ko benshi bahiciwe. Yanavuze n'i Nyamirambo.

Umucamanza yabajije umunyamategeko Emmanuel Altit wo ku ruhande rwunganira Kabuga niba bifuza kubaza ibibazo (cross-examination) uwo mutangabuhamya, maze avuga ko mugenzi we Françoise Matte ari we umubaza.

Uyu yabajije uwo mutangabuhamya niba we ku giti cye yari yarigeze yibasirwa mbere y'igitero ku Rwanda cy'Inkotanyi cyo mu 1990, avuga ko ntawamwibasiye mbere yaho.

Gusa ngo ubwo abiswe ibyitso by'Inkotanyi bari batangiye gutabwa muri yombi mu 1990, Interahamwe zateye kwa se ku Kibuye, zivuga ko we yoherereje se intwaro zo kwitorezaho na we ngo yari yarahawe n'Inkotanyi, nuko ngo se aziha inka nk'uburyo bwo kwigura ngo abe amahoro.

Uyu mutangabuhamya, icyo gihe ngo utari wakagize imyaka 30, yavuze ko ibyo byari urwitwazo rw'Interahamwe kuko ngo icyo gihe atari yakabonye n'uko imbunda imeze.

Nyuma yo kumara igihe uwo mutangabuhamya abazwa mu muhezo, iburanisha ryongeye kugaruka ku karubanda.

Gusa ubwo yasubizaga ikibazo cy'igihe Interahamwe zatangiriye kwitoza - aho yavuze ko zatangiye guhera mu mpera y'umwaka wa 1993 kugeza na mbere gato ya jenoside mu 1994, umusemuzi yaje kwibaza niba ubu buhamya yari arimo gutanga buri mu muhezo kuko bwashoboraga gutuma uwo mutangabuhamya amenyekana umwirondoro.

Nuko umucamanza wongera gusaba ko iburanisha rikomeza mu muhezo niba umutangabuhamya yumva umwirondoro we ushobora kumenyekana.

Ubwo kongera kubaza umutangabuhamya byari bigarutse ku karubanda, umunyamategeko wo ku ruhande rushinja Kabuga yazamuye inzitizi ubwo umunyamategeko Matte yabazaga uwo mutangabuhamya niba hari ubusembwa (ubumuga) yasigiwe na jenoside, yaniciwemo benewabo benshi.

Gusa icyo kibazo cyafashwe n'inteko iburanisha nk'igishobora kumenyekanisha umwirondoro w'umutangabuhamya mu kugisubiza, iburanisha ryongera gukomereza mu muhezo.

Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda, we mu gihe gishize yireguye abihakana.

Ivomo:BBC



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/article/Uwari-Umukozi-wo-mu-rugo-yatanze-ubuhamya-mu-rubanza-rwa-Kabuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)