Umunsi wa gatanu wa shampiyona y'u Rwanda urakomeza As Kigali iri mu nzira yerekeza muri Libye gukina na As Nasr muri Confederation Cup #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukwakira 2022 harakomeza imikino y'umunsi wa 5 wa shampiyona y'u Rwanda izwi nka Primus National League, ni nyuma yaho imikino imwe n'imwe yaraye ibaye.

Kuri uyu wa gatatu, nibwo mu mikino yaraye ibaye ikipe ya Musanze FC yatsindaga ikipe ya Gorilla FC ibitego 2-0, APR FC nayo itsinda Marines FC 2-0. Mu wundi mukino wabereye mu ntara y'i Burengerazuba ikipe ya Espoir Fc yo mu karere ka Rusizi yanganyije na Rutsiro FC 0-0.

Undi mukino wakagombye kuba kuwa kabiri w'iki cyumweru ariko ntube, ni uwari guhuza ikipe ya Rayon Sports na As Kigali.

Uyu mukino ariko ntabwo washoboye kuba kubera ko ikipe y'abanyamujyi kuri ubu iri kubarizwa hanze y'u Rwanda aho yerekeje muri Libya gukina umukino wo kwishyura na Al Nasr yo muri Libya.

Imikino yindi yo kuri uyu munsi irakomeza ku gicamunsi ndetse no mu ijoro ryo kuri uyu wa kane by'umwihariko kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo haraza kubera umukino uhuza Police FC na Bugesera FC.

Gahunda y'imikino ikinwa kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022:

-Kiyovu SC vs Etincelles (Kigali Stadium, 15h00)

-Police FC vs Bugesera FC (Kigali Stadium, 18h30′)

-Sunrise FC vs Mukura VS (Nyagatare Stadium, 15h00′)

-Rwamagana City vs Gasogi United (Ngoma Stadium, 15h00′).

The post Umunsi wa gatanu wa shampiyona y'u Rwanda urakomeza As Kigali iri mu nzira yerekeza muri Libye gukina na As Nasr muri Confederation Cup appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-gatanu-wa-shampiyona-yu-rwanda-urakomeza-as-kigali-iri-mu-nzira-yerekeza-muri-libye-gukina-na-as-nasr-muri-confederation-cup/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-gatanu-wa-shampiyona-yu-rwanda-urakomeza-as-kigali-iri-mu-nzira-yerekeza-muri-libye-gukina-na-as-nasr-muri-confederation-cup

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)