Undi mupadiri wo muri Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri Twitter y'ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika, Kinyamateka, batangaje ko padiri Sindarihora yari arwariye mu bitaro bya Gihundwe.

Padiri Sindarihora Antoine wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana afite imyaka 84.

Diyosezi ya Cyangugu, ibuze uwo mupadiri nyuma y'ibyumweru bibiri ibuze undi Mupadiri witwa Berchair Iyakaremye, witabye Imana ku itariki 13 Ukwakira 2022 na we azize uburwayi, nyuma y'amezi atatu abaye Padiri.

Muri rusange Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ibuze abapadiri batatu mu kwezi kumwe k'Ukwakira, aho no muri iki cyumweru tariki 26 Ukwakira 2022, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Emmanuel Sebahire wo muri Arkidiyosezi ya Kigali, na we yitabye Imana azize uburwayi.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Undi-mupadiri-wo-muri-Diyosezi-ya-Cyangugu-yitabye-Imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)