Umuhungu wa Museveni yashimangiye ko uko byagenda kose azayobora Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

General Muhoozi Kainerugaba uherutse kwamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022.

Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kagura Museveni, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yabanje gushimira umubyeyi we Janet Museveni.

Yagize ati 'Iteka mama yambereye malayika. Ni intangarugero ! Kimwe nk'abandi bagabo biyumvamo ba mama babo !!!'

General Muhoozi Kainerugaba ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter atanga ibitekerezo, muri ubu butumwa yashyizeho kuri uyu wa Kane, yakomeje avuga ko agomba kuzitura umubyeyi we Janet Museveni.

Ati 'Uburyo bwonyine bwo kwitura mama wanjye w'indashyikirwa ni ukuzaba Perezida wa Uganda ! Kandi uko byagenda kose ngomba kubigeraho.'

Bamwe mu basesengura ibya Politiki muri Uganda, bakunze kuvuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari gutegura umuhugu we General Muhoozi kugira ngo azamusimbure ku ntebe y'Umukuru w'Igihugu.

Gusa abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa NRM ya Museveni, nka Dr Kizza Besigye wakunze guhatana mu matora y'Umukuru w'Igihugu ariko agatsindwa, bagiye bamagana ibyo kuba Muhoozi yazasimbura se Museveni.

Dr Kizza Besigye mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu cyumweru gishize azubira Muhoozi wari wavuze ko hari ibintu bicye abantu bamwigiraho, yavuze ko ibyo uyu Mujenerali akora bigamije kwikundwakaza kugira ngo abanya-Uganda bamwiyumvemo, ariko ko ubutegetso bwo muri Uganda butagomba kuzahererekanwa nk'umurage.

General Muhoozi aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rwe rwihariye, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame akunze kwita 'My Uncle [Data wacu]'

Ni uruzinduko yazanyemo n'umunyamakuru Andrew Mwenda na we utaherukaga mu Rwanda, akaba yaranagabiwe Inka na Perezida Paul Kagame.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umuhungu-wa-Museveni-yashimangiye-ko-uko-byagenda-kose-azayobora-Uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)