Ubwoba ni bwose : M23 iravugwa mu myiteguro yo gufata Umujyi wa Goma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbusa Mukanda, umwe mu batuye mu gace ka Ngugo aganira n'itangazamakuru, avuga ko FARADC isa n'isinziye ,ngo kuko ntacyo iri gukora mu kurinda uduce twa Ngugo na Gikeri muri Teritwari ya Rutshuru bitewe n'uko mu minsi mike ishize , Abarwanyi ba M23 baheruka kuhatera ubu abaturage bakaba barahiye ubwoba, bikanga ko Abarwanyi ba M23 bashobora gusakirana n'Ingabo za Leta FARDC muri utwo duce.

Aba baturage ,bakomeza bavuga ko usibye icyo gitero cya M23 giheruka muri utwo duce, bamaze iminsi babona urujya n'uruza w'Abarwanyi ba M23 banyura muri utwo duce baza basatira umujyi wa Goma, ubu ngo bakaba bakambitse mu birometero 40 uvuye muri uwo Mujyi .

yagize ati :' FARDC irasa n'isinziriye kuko mu minsi mike ishize Abarwanyi ba M23 bateye hano mu gace ka Ndugo na Gikeri barongera baragenda,ariko nyuma yaho turacyakomeza kubona urujya n'uruza rwabo barwanyi basa n'abasatira Umujyi wa Goma.

Impamvu bikomeje kudutera amakenga n'uko tuno duce twegereye cyane Umunjyi wa Goma kuko harimo intera y'Ibirometero 40 gusa .turacyeka ko baba bashaka gokomeza bagafata Umjyi wa Goma.'

Basabye Abayobozi ba Leta muri Rutshuru, gusaba Ingabo za FARDC gukaza gahunda zo kubungabunga umutekano mu duce twa Ndugo, Gikeri duherereye muri Gurupoma ya Rugari Teritwari ya Rutshuru, ngo kuko badashira amakenga urujya n'uruza Abarwanyi ba M23 bari gukorera muri Utwo duce bakeka ko baba bashaka kugaba igitero ku Mujyi wa Goma.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ubwoba-ni-bwose-M23-iravugwa-mu-myiteguro-yo-gufata-Umujyi-wa-Goma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)