Ubushinjacyaha bwasabiye Prince Kid gufungwa imyaka 16 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] ufungiwe muri gereza ya Kigali.

Uru rubanza rwabereye mu muhezo nubwo Ishimwe yifuzaga kuburanira mu ruhame kugira ngo Abanyarwanda bamenye uko ahabwa ubutabera.

Yanavuze kandi ko ababyeyi b'abakobwa akekwaho gukorera ibyo akurikiranyweho, na bo bakeneye kumenya ibivugwa kuri iki kirego cy'ibikekwa gukorerwa abana babo.

Ishimwe Dieudonne aregwa ibyaha bibiri birimo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Mu rubanza rwamaze amasaha arenga arindwi (7), ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid,yaburanye n'Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy'igifungo cy'imyaka 16 biturutse ku mpurirane y'ibyaha bumushinja.

Ubwo Prince Kid yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku gihano asabiwe, yasabye urukiko ko yazagirwa umwere kuko nta mpamvu n'imwe yafungwa imyaka 16 Ubushinjacyaha bugaragaza.

Me Emeyline Nyembo umwe mu banyamategeko bunganira Prince Kid yasabye ko umukiriya we yazagirwa umwere urukiko nirwiherera.

Umucamanza yumvuse impande zose apfundikira iburanisha, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 28/10/2022 saa saba z'igicamunsi.

Prince Kid kuva yatabwa muri yombi muri Gicurasi 2022 aburana ahakana icyaha ashinjwa agasaba ubutabera kukimuhanaguraho.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubushinjacyaha-bwasabiye-prince-kid-gufungwa-imyaka-16

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)