Bisi yari itwaye abavuye mu bukwe yakoze impanuka abasaga 20 bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nibura abantu 25 bapfuye nyuma y'aho bisi yari itwaye abantu bari bavuye mu bukwe yarengaga umuhanda igahanuka ku manga ireshya na metero zikabakaba 500 ku musozi mu Buhinde.

Aba bashyitsi bari batashye bavuye mu bukwe ahitwa i Laldhang mu karere ka Haridwar ubwo bisi yabagushaga bari mu muhanda w'ahitwa Pauri Garhwal.

Nk'uko amakuru abitangaza, byibuze abantu 21 barokowe nyuma y'ubutabazi bwakozwe na abashinzwe ubutabazi mu gace,SDRF na polisi.

Bisi yari itwaye aba bantu yerekeza mu mudugudu wa Bironkhal muri Uttarakhand ubwo impanuka yabaga.

Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, ariko abayobozi ba leta bavuze ko barimo gukora iperereza ku byabaye.

Umuyobozi mukuru wa polisi, Swatantra Kumar Singh, yatangarije ibiro ntaramakuru ANI ko igikorwa cyo gutabara cyakomeje kuri uyu wa gatatu.

Amafoto yavuye aho byabereye yerekanaga ibisigazwa bya bisi yangiritse cyane iri ku musozi muremure kuko abashinzwe ubutabazi bafashaga gukuramo abarokotse.

Umuyobozi w'intara ya Uttarkhand, Pushkar Singh Dhami, yavuze ko ubufasha bwose bushoboka buratangwa ku matsinda y'abatabazi kugira ngo bafashe.

Umutekano wo mu muhanda mu Buhinde ni mubi cyane, kuko abantu barenga 100.000 bapfira buri mwaka mu mpanuka z'imodoka kubera gutwara nabi ndetse n'imihanda yangiritse.

Bisi nibwo buryo bwo gutwara abantu bukoreshwa cyane mu Buhinde, cyane cyane mu mijyi mito. Ariko abashoferi akenshi basuzugura amategeko y'inzego z'umutekano bagapakira imodoka birenze ubushobozi bwazo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/bisi-yari-itwaye-abavuye-mu-bukwe-yakoze-impanuka-abasaga-20-bahasiga-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)