U Rwanda ruri gucungira hafi imikoranire y'ingabo za Congo na FDLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imikoranire imaze iminsi igarukwaho, mu gihe impande zombi zunze ubumwe mu rugamba zihanganyemo n'umutwe wa M23.

FDLR ni umutwe washizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukuralinda yavuze ko kuba ibibazo by'umutekano muke bikomeza gukururana mu burasirazuba bwa Congo, ari ukubera ubushake buke bwa Guverinoma yaho mu gushyira mu bikorwa intambwe zagaragajwe, zageza ku bisubizo.

Harimo nka gahunda ya Nairobi, iya Luanda, ndetse abakuru b'ibihugu bahuye na Perezida Macron i New York.

Icy'ingenzi gikwiye gushyirwamo imbaraga ngo ni ukurwanya imitwe yitwaje intwaro yose, nta kurobanura.

Mukuralinda yakomeje ati "Murabizi neza ko havugwa imitwe irenze 120, ariko kugeza uyu munsi hakomeza kuvugwa umutwe umwe, kandi uwo mutwe umwe ukavugwa hari undi ingabo za Congo zikorana nawo. U Rwanda ruhora ruvuga ruti FDLR iteje ikibazo hariya hantu, bakarengaho, aho kugira ngo nawo bawurwanye, ahubwo bagafatanya nawo mu bikorwa byabo bya gisirikare."

"Ibyongibyo rero ntabwo ari ibintu byo gukomeza kwihanganirwa, ariko ni n'ibintu u Rwanda rugenzura kugira ngo ejo hatagira ibirenga inkiko z'u Rwanda bikaza mu Rwanda. Ibyo ngibyo ni inshingano z'u Rwanda zo kubikurikirana."

Yanavuze ko hakomeje kugenzurwa uburyo abantu bamwe bahohoterwa bitwa cyangwa basa n'Abanyarwanda, nubwo hari abategetsi bamwe babyamaganye.

Yakomeje ati "Ni byiza ko abategetsi ba Congo babyamaganye, ariko kubyamagana uyu munsi ntitubone umuntu ubikurikiranwaho, ari ibintu bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, kubabona bitagoye, nabyo ni ikibazo. Ntekereza ko ari nayo mpamvu ibyo bikorwa bidahagarara."

Icyakora, Mukuralinda yavuze ko nubwo umubano wazamo agatotsi, abayobozi bakomeza kuvugana, ku buryo nihagaragazwa ubushake bwo gukemura ikibazo ku ruhande rwa Congo, bizabonerwa umuti.



Source : https://imirasire.com/?U-Rwanda-ruri-gucungira-hafi-imikoranire-y-ingabo-za-Congo-na-FDLR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)