Rubavu:Umugabo arashinjwa kwica Umugore we amuziza ibihumbi 12Frw akaburirwa irengero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe mu Murenge wa Mudende ho mu Karere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney yatangaje ko uyu mugabo yahise aburirwa irengero.

Gitifu Rudatinya yavuze ko iyi nkuru bayimenye ku makuru yaturutse mu Mudugudu wa Rukeri muri kariya Kagari ka Bihungwe.

Ati 'Ubu twazindutse ngo tumenye uko byagenze, birakekwa ko umugore Nyirarukundo yishwe n'umugabo we kuko yahise abura.'

Inzego zitandukanye zahumurije abaturage basabwa kutihanira no gutanga amakuru ku gihe mu gihe hari aho bumvise amakimbirane mu muryango.

Ni mu gihe inzego z'Ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza kugira ngo uriya mugabo atabwe muri yombi.

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda rivuvuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Umugabo-arashinjwa-kwica-Umugore-we-amuziza-ibihumbi-12Frw-akaburirwa-irengero

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)