Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w'ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Ukwakira 2022 nibwo ikipe ya Kiyovu SC yemeje ko yagiranye amasezerano na myugariro Nsabimana Aimable waherukaga gukina mu Rwanda ari mu ikipe ya APR FC.

Nsabimana Aimable aje mu ikipe y'urucaca nyuma yaho yari yerekeje mu gihugu cya Saudi Arabia mu ikipe ya Jeddah SC ariko ntibyakunda kubera ko iyi kipe itamuboneye ibyangombwa ku gihe bityo imusaba ko yakora imyitozo kugeza muri Mutarama 2023, we ahitamo kuvayo.

Kubwo kudahirwa mu ikipe ya Jeddah SC, uyu myugariro akaba yahisemo gukinira ikipe y'urucaca kugeza uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023 urangiye, kugeza ubu mu mikino ine ya shampiyona imaze gukinwa iyi kipe ifite amanota 9 kuko yatsinze imikino itatu itsindwa undi umwe.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yamaze kwandikira Bugesera FC na APR FC ko umukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona utarebeye igihe uzakinwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2023.

Mu ibaruwa FERWAFA yanditse iragira iti 'Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko umukino w'ikirarane wagombaga kubahuza na APR FC ku munsi wa 2 wa 'Primus National League 2022/2023″ ugasubikwa kubera yo kipe yari mu mikino mpuzamahanga uteganyijwe ku wa gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 saa cyenda z'amanywa kuri Stade ya Bugesera (15h00).'

Ku rundi ruhande, FERWAFA yamenyeshyeje ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ko umukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona y'u Rwanda wari uteganyijwe ku itariki ya 11 Ukwakira 2022 nawo wamaze kwimurwa.

FERWAFA yagize iti 'Tugendeye ku mukino wa CAF Confederation Cup As Kigali ifitanye n'ikipe ya El Nasr ku matariki ya 08/10/2022 i Huye hamwe na 16/10/2022 muri Libya, aho bigaragara ko bidashoboka ko yabasha gukina umikino w'umunsi wa 5 kubera ko bihurirana n'igihe cyo kugenda mu gihugu cya Libya gukina umikino wo kwishyura.

Kubera izo mpamvu zigaragajwe haruguru, turabamenyesha ko umukino mufitanye tariki 11.10.2022 usubitswe, bityo tukazabamenyesha mu gihe cya vuba amatariki uwo mukino uzakinirwaho.'

The post Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w'ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yasinyishije-aimable-nsabimana-utarahiriwe-muri-saudi-arabia-bugesera-fc-na-apr-fc-barakina-umukino-wikirarane-uwa-rayon-na-as-kigali-urasubikwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yasinyishije-aimable-nsabimana-utarahiriwe-muri-saudi-arabia-bugesera-fc-na-apr-fc-barakina-umukino-wikirarane-uwa-rayon-na-as-kigali-urasubikwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)