Perezida Kagame ari muri Mozambique #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Paul Kagame yagiye muri Mozambique mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.

I Maputo, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bya babiri, tête-à-tête na Perezida Filipe Nyusi, nyuma abahagarariye buri gihugu baganira ku bijyanye n'imikoranire.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame arakirwa ku meza amwe na Perezida Filipe Nyusi, basangire ifunguro ryo ku manywa.

U Rwanda na Mozambique umubano wabyo umeze neza.

Kuva muri Nyakanga, 2021, umutwe w'ingo zidasanzwe z'u Rwanda n'abapolisi bari gufatanya n'ingabo za kiriya gihugu guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Izi ngabo kandi zinafatanya n'izo mu bihugu byo muri Africa y'Amajyepfo, (SADC).



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-ari-muri-Mozambique

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)