Nta hits 10 ariko bari gutigisa uruganda rw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yambwiye ko by'umwihariko iz'abana bari kuza muri iki gihe cyangwa se batangiye kumenyekana mu bihe byiganjemo ibya COVID-19 na mbere yaho gato, zo ari ibindi bindi. Narasetse ndatembagara, gusa ntekereje neza numva ibyo avuga ari byo.

Byahise nanjye binsubiza mu bihe byahise mu myaka ya za 2005, ukuntu uretse indirimbo za Karahanyuze izindi z'abahanzi bagezweho b'abanyarwanda muri icyo gihe mu gihugu zari mbarwa, gusa hari bamwe bahanyanyazaga ariko abarimo Lolilo, Juliana Kanyomozi, Ragga Dee, Saida Karoli nk'uko Jay Polly yabiririmbye, bari barigaruriye ikibuga cyo mu Rwanda.

Bitandukanye n'ibyo bihe, umuziki nyarwanda kuri ubu uri kugenda utera imbere cyane ku buryo ushobora kujya gucuranga indirimbo imwe mu z'abanyarwanda ukabura amahitamo cyangwa iyo uheraho kubera ukuntu zabaye nyinshi kandi ziryohewe amatwi zose.

InyaRwanda yakoze urutonde rw'abahanzi bataramara igihe kinini mu muziki nyarwanda, ariko bamaze kwigwizaho abakunzi benshi kubera ubuhanga bwabo. Ni nabo rwose bafite ibendera rya muzika nyarwanda, nyamara niwitegereza urasanga nta ndirimbo 10 ziri 'Hit' buri umwe arageza.

Ntujye kure wibaza niba koko abahanzi b'ikiragano gishya ari bo bayoboye muri iyi minsi, rebera ku bihembo byaraye bitanzwe bya Kiss Summer Awards 2022 aho Kenny Sol yabaye umuhanzi mwiza naho indirimbo "Inana" yahize izindi, ikaba ari iya Chriss Eazy nawe uri mu b'ikiragano gishya.

Dore abahanzi 10 bafite ibendera rya muzika nyarwanda

1. Afrique


Afrique ni umusore w'imyaka 20, amazina ye ni Kayigire Josué, akaba yaravukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Mu minsi ishize, uyu musore yavuze ko yatangiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga mu bihe Isi yari yugarijwe n'icyorezo cya Covid-19 mu 2020.

Ati "Natangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2020 mu bihe bya COVID-19. Natangiye umuziki kuko ni bwo nari ndi gusoza amashuri yisumbuye, ntangira kugenda nkora indirimbo abantu bazumva bakambwira ko mfite impano nintacika intege bizagera aho bigakunda."

Uyu musore wize Ubwubatsi, avuga ko umuziki n'ubwubatsi nta hantu bihuriye, ariko agashimangira ko amashuri yize yamufunguye mu mutwe kandi ibi bikaba ari ingenzi mu rugendo rw'umuziki.

Yubakiwe izina mu buryo bukomeye n'indirimbo yise "Agatunda" imaze amezi 11 iri hanze. Ni indirimbo imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 3.8 kuri shene ye ya Youtube.

REBA INDIRIMBO YA AFRIQUE IHERUKA



2. Bwiza


Umuhanzikazi ukizamuka, Bwiza Emerance wazanye izina rya Bwiza, ubarizwa muri KIKAC Music, ni umwe mu bagezweho muri iki gihe mu ndirimbo yise 'Exchange'.

Ni we wahize abandi mu irushanwa rya 'The Next Diva' rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z'abakobwa mu muziki.

Uyu mukobwa w'imyaka 21 asanzwe yiga ibijyanye n'Ubukerarugendo muri Mount Kenya University. Yamuritswe na KIKAC Music Label ahuriyemo na Mico The Best ku wa 17 Nzeri 2021. Akunzwe cyane mu ndirimbo yise "Ready" imaze kurebwa na Miliyoni 1.8 kuri Youtube mu mezi 6.

REBA "EXCHANGE" INDIRIMBO NSHYA YA BWIZA



3. Yampano


Uyu musore ubusanzwe witwa Uworizagwira Florien, amaze igihe gito mu muziki kuko muri Werurwe 2021 ni bwo asa n'uwawutangiye mu buryo bweruye ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Priave'.

Uyu musore uvuka mu karere ka Nyamasheke, avuga ko yiyise Yampano nyuma yo kubona ko mu muryango we ari we wenyine wabaye umuhanzi usibye se wacuranze gitari muri korali.

Mu biganiro bitandukanye agenda akora mu itangazamakuru, yumvikanisha ko yabaye mu buzima bushaririye dore ko yigeze no gufungwa amezi abiri.

Avuga ko icyo gihe yari yabeshyewe n'umukobwa w'umuturanyi wavuze ko yamufashe ku ngufu akamutera inda n'indwara zidakira, gusa ibimenyetso bya gihanga byagaragaje ko uwo mukobwa adatwite atigeze anasambanywa muri icyo gihe.

Mu kiganiro yigeze gutanga yavuze ko icyo gihe ubwo yari muri gereza yagize kwiheba bigera n'aho yanga izina rye 'Uworizagwira'.

Yampano utaragize ibihe byiza ubwo yari atangiye ubuzima bw'umusore i Kigali, byageze aho ajya gukora akazi ko gufasha abafundi [ubuyede] igihe hubakwaga umuhanda wa Rwampara.

Uyu muhanzi wari muri ako kazi k'ubuyede yigiriye inama yo kujya muri studio ya Unlimited Records ariko agahisha ko abayeho nabi. Icyo gihe Producer Odilo wakoreraga muri iyo studio yabonye ko abayeho nabi amukorera indirimbo 12 ku buntu.

Inzu ifasha abahanzi ya TB Music Entertainment yabengutse ubuhanga bwe, kuri uri ubu ni umwe mu bahanzi ifasha mu bijyanye na muzika ndetse n'ubujyanama mu buhanzi.

Yampano ari mu bamaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kwandika ndetse no kuririmba mu ijwi rinyura amatwi ya benshi.

Yari mu bahanzi bahataniraga igihembo cy'umuhanzi mushya mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022 bitangwa na radiyo ya Kiss FM. Iki gihembo cyaraye cyegukanywe na Chriss Eazy.

Indirimbo eshatu aherutse gushyira hanze zirimo iyitwa 'Mayibobo', 'Uworizagwira' ivuga ku nkuru mpano ndetse n'iyitwa 'Uwo Muntu'. Ni indirimbo wumva zihariye mu bijyanye n'ubutumwa buzigize buri muntu wese ashobora kwisangamo.

REBA INDIRIMBO "UWOMUNTU" YA YAMPANO



4. Okkama


Osama Massoud Khaled mu muziki akoresha izina rya Okkama. Uyu musore w'imyaka 21, yize amasomo y'umuziki mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.

Ni imfura mu muryango w'abana batanu. Se ni umwarabu ukomoka muri Oman nubwo hari imirimo akorera mu Rwanda, naho nyina ni Umunyarwandakazi.

Amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo 'Iyallah' yazamuye izina rye, "Puculi", "Weekend" yahuriyemo na Mistaek na Yuhi Mic "No" aheruka gushyira hanze, n'izindi.

REBA INDIRIMBO "NO" YA OKKAMA



5. Chris Eazy


Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy amaze igihe gito atangiye kuba icyamamare. Kuva mu mwaka wa 2020 yatangiye gukorana na Junior Giti akimara gusoza amashuri yisumbuye.

Amaze gukora indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa "Fasta", "Amashu", "Inana" igezweho cyane mu rubyiruko muri iki gihe, n'izindi. Anyuzamo agakorera ibihangano bye muri studio ya Junior Giti yitwa Giti Music ikorwamo na AoBeats wahoze akorana na Chriss Eazy mu Itsinda rya Octagons.

Uyu musore uretse kuba ari umuririmbyi, aheruka kwinjira mu byo guhanga imyambaro ahereye kuri 'collection' yise 'Ewuana Collection'. Chriss Eazy anatunganya amashusho y'indirimbo ndetse inyinshi mu ze ni we uba wazikoreye.

Mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022, byatanzwe mu ijoro ryo kuwa 30 Ukwakira 2022, Chriss Eazy yegukanyemo bibiri; icy'umuhanzi mushya ndetse n'icy'indirimbo nziza y'impeshyi, akaba yacyegukanye abicyesha indirimbo ye "Inana" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 4.5.

REBA INDIRIMBO "INANA" YA CHRISS EAZY



6. Kenny Sol


Uyu musore yahoze mu itsinda rya Yemba Voice ryasenyutse. Kenny sol, ni umusore w'imyaka 25, akaba avuka mu muryango w'abana batatu, we akaba uwa kabiri. Afite umubyeyi umwe ari we se. Yize amashuri abanza ahitwa Kagasunzu, ayisumbuye ayiga muri Ecose Musambira. 

Yakuze akunda gukina umupira w'amaguru kuko yanakinnye muri academy ya Esperance nyuma akajya muri Kiyovu, ariko aza guhagarika umupira yiyegurira umuziki. Yize umuziki mu ishuri ry'umuziki ku Nyundo. 

Indirimbo ze zakunzwe harimo 'Haso', 'Say my name', 'Joli' , 'Quality' yakoranye na Double Jay, 'Forget' n'izindi. Ni we wabaye umuhanzi mwiza mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022. 

REBA INDIRIMBO "QUALITY" YA KENNY SOL FT DOUBLE JAY



7. Vestine & Dorcas


Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y'ubuto bwabo kugeza imvi zibaye uruyenzi.

Bafite ubuhanga buhambaye ku buryo babasha guhuza ibyo baririmba n'amarangamutima, bakagera n'aho basuka amarira, maze ab'imitima yoroshye kwiyumanganya bikanga.

Aba bana batangiye guhangwa ijisho ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Nahawe Ijambo', irimo ubutumwa buvuga ku muntu wahuye n'ibigeragezo ariko akaza gutabarwa n'Imana, akaba ayishima mu buryo bukomeye.

Ishimwe Vestine Taricy [Vestine] yavutse tariki 2 Gashyantare 2004 na Kamikazi Dorcas[Dorcas] we yavutse ku wa 28 Kamena 2006 bose biga mu mashuri yisumbuye.

Aba bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka. Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n'abahungu babiri.

Baririmba muri Goshen Choir y'i Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018, ariko mu 2020 ni bwo babashije gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere. Ubu bari gufashwa mu muziki na Murindahabi Irénée mu nzu ifasha abahanzi yitwa M. Irene Entertainment.

REB INDIRIMBO "ARAKIZA" YA VESTINE & DORCAS



8. Ariel Wayz


Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] ni umwe mu bahanzi bagezweho. Yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2000. Ni uwa Gatandatu mu muryango w'abana barindwi. Yasoje amasomo y'umuziki ku Nyundo mu 2018.

Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars ndetse n'Umwongerezakazi Ella Mai Howell. Uyu mukobwa ni umwe mu bahoze muri Symphony Band. Aherutse gukorera igitaramo gikomeye i Burundi aho yeretswe urukundo rwinshi, yakirwa nk'umwamikazi.

REBA INDIRIMBO "BAD" YA ARIEL WAYZ



9. Alto


Uyu musore ubusanzwe witwa Dusenge Eric, ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda. Uyu muhanzi yamenyakenya mu ndirimbo zirimo 'Ntaribi', 'Byambera' n'izindi. 

Uyu muhanzi wahoze muri Ladies Empire yari iya Oda Paccy, ni umwe mu bahanga bari muri muzika ariko badakunze guhabwa agaciro. Ari mu bahanzi bagezweho ariko ntahabwa agaciro kamukwiriye na cyane ko nta bitaramo akunda kugaragaramo.

REBA INDIRIMBO "AGASENDA" YA ALTO FT SOCIAL MULLA



10. Ruti Joel


Ruti Joël ni umuhanzi ukizamuka, ariko uri mu bakunzwe. Yamenyekanye mu ndirimbo 'Igikobwa'. Umwihariko ni uko ahuza umuziki ugezweho na gakondo ni n'umwe mu bagize itsinda ribyina gakondo ryitwa 'Ibihame Culture Troupe'.

Uyu musore ni mubyara wa Jules Sentore ndetse bose bakora umuziki wa Gakondo bakanahuza isano y'amaraso nk'abuzukuru ba Sentore Athanase bose bakomoraho inganzo.

REBA "CYANE" INDIRIMBO YA RUTI JOEL





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122416/nta-hits-10-ariko-bari-gutigisa-uruganda-rwa-muzika-abahanzi-bafite-ibendera-rya-muzika-ny-122416.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)