Ndahiro Queen witabiriye Miss Rwanda agiye guhagararira u Rwanda muri Miss University Africa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara y'Iburasirazuba, akaza kubasha kubona ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto kurusha abandi, yamaze gushyirwa ku rutonde rw'abahatanira ikamba rya Miss University Africa.

Abagiye guhatanira iri kamba baraba bahanganiye kuryambura umunya-Somalia, Adar Yusuf Ibrahim waryegukanye umwaka ushize, mu gihe Umwiza Phionah wari uhagarariye u Rwanda we yacyuye umwanya wa kane.

Iri rushanwa rihuza abanyeshuri biga mu ma kaminuza atandukanye muri Afurika, uryegukanye ahabwa ibihumbi 50$ arenga miliyoni 50Frw, imodoka nshya ndetse akagirwa Ambasaderi w'abanyeshuri mu muryango w'abibumbye.

Miss University Africa ifite umwihariko wo kuba ari rimwe mu marushanwa adasaba ko abaryitabira bahatana mu kwigaragaza mu myambaro yo kogana 'Bikini'.

Miss Mugabekazi ugiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa yitabiriye irya Miss Rwanda afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Kuva mu 2010 ubwo iri rushanwa ryatangiraga kuba kugeza uyu munsi nta gihugu kiraryegukana inshuro ebyiri, mu nshuro esheshatu rimaze kuba ryegukanywe n'abaturuka mu bihugu bitandukanye.

Ni irushanwa ryaranzwe no kutaba cyane ko kuva mu 2012 kugeza mu 2017 ryari ryarahagaze, nyuma yo kubura umutwe nabwo mu 2019-2020 rikomwa mu nkokora na Covid-19 ryongera gutegurwa umwaka ushize.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndahiro-queen-witabiriye-miss-rwanda-agiye-guhagararira-u-rwanda-muri-miss

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)