Masamba yitabiriye bwa mbere Kiss Summer Aw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, ubwo yitabiraga 'bwa mbere' itangwa ry'ibihembo bya Kiss Summer Awards byatanzwe ku nshuro ya gatanu.

Ibi bihembo mu 2021 byatangiwe mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ariko kuri iyi nshuro byatangiwe ahitwa Norrsken Hub Kigali, ahahoze ishuri rya Ecole Belge. Byatanzwe imbona nkubone, kandi byatambukaga ku rubuga rwa Youtube rwa Kiss Fm.

Masamba Intore ni umwe mu bantu bakundishije benshi umuziki wa gakondo Nyarwanda. Afite izina rinini mu muziki w'u Rwanda, abicyesha inganzo ye n'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze.

Uyu munyabigwi mu muziki w'u Rwanda, ubwo yatambukaga ku itapi itukura (Red Carpet) yavuze ko 'ibihembo nk'ibi' mu muziki w'u Rwanda 'bifite akamaro kanini', binafasha n'abahanzi kugira umwete n'ubufasha bwo kugira ngo bashobore gukora 'ibirenzeho'.

Yavuze ati "Iyo umuntu rero yahawe igihembo biba byerekana ko yakoze neza. Biba byerekana ko yashimwe, binaha n'imbaraga n'abandi kugira ngo bashobore gukora, ni nacyo cyiza cyane'.

Masamba yavuze ko ari ubwa mbere yitabiriye ibi bihembo, ariko yasanze biri ku rwego rwiza ashingiye kubyo yiboneye.

Yasabye ko ibihembo nk'ibi mu Rwanda byakomeza gutegurwa, kugira ngo abantu ntibakomeze kumenyera gusa ibihembo Mpuzamahanga.

Ati '…Ntituzajye tumenyera gusa kubona zazindi z'iburayi, na hano mu Rwanda habeho ibintu nk'ibi ngibi.'

Umuyobozi wa Kiss Fm, John Wilkins yijeje Masamba Intore ko bazakomeza kurushaho gutegura neza ibi bihembo, ku buryo bizamutera imbaraga zo gukomeza kwitabira ibi bihembo.

John yavuze ko nawe ari bwo bwa mbere yitabiriye ibi bihembo, ariko 'ibyo nabonye uyu munsi biteye ubwuzu'.

Kiss Fm isobanura ko ibihembo bya Kiss Summer Awards bigamije guteza imbere abahanzi bo mu Rwanda, no kubatera imbaraga mu rugendo rwabo rw'umuziki.

Nta bihembo byinshi bitangwa mu muziki w'u Rwanda. Akenshi usanga bitegurwa n'abantu ku giti cyabo, cyangwa se ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Ibihembo cyangwa se 'Awards' ni kimwe mu bintu bikomeye bijya muri 'CV' y'umuhanzi, binamuhesha akazi gakomeye, kandi arubahwa mu bandi.

Guhabwa 'Awards' hashingirwa ku bikorwa wakoze, uko abantu bagushyigikiye mu matora yo kuri internet n'ibindi bitandukanye. 

Masamba yatangaje ko ari bwo bwa mbere yitabiriye itangwa ry'ibihembo 'Kiss Summer Awards' 

Masamba yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ibihembo by'umuziki wo mu Rwanda birumbuke 

Umunyamakuru wa Kiss Fm, Antoinette Niyongira yatangaje ko yakunze umuziki wa gakondo Nyarwanda kubera Masamba Intore 


Cyuzuzo Jeanne D'Arc ahoberana na Masamba Intore amwakira kuri 'Red Carpet'

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien&Dox Visual-Inyarwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122386/masamba-yitabiriye-bwa-mbere-kiss-summer-awards-asaba-iyaguka-ryibihembo-mu-muziki-amafoto-122386.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)